Perezida Tshisekedi yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi kuri uyu wa 15 Gashyantare 2021 yashyize Jean Michel Sama Lukonde Kyenge ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mushya.

Ibi biri mu bigize amavugurura mu miyoborere zatangijwe na Perezida Tshisekedi mu cyiswe ‘Ihuriro Ryera’ (Union Sacrée) nyuma yo gusesa amasezerano y’ihuriro rya FCC-CACH rye na Joseph Kabila yasimbuye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Lukonde uhawe izi nshingano, yari asanzwe ari umuyobozi w’ikigo Gécamines gishinzwe ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC. Asimbuye Sylvestre Ilunga Ilunkamba weguye mu byumweru bibiri bishinzwe nyuma yo gutakarizwa icyizere n’Inteko Ishinga Amategeko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *