Arikiyepisikopi wa Kampala, Cyprian Kizito Lwanga yasabye ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda (National Resisitance Movement, NRM) kureka kwitwara nk’ubutegetsi bwa Idi Amin Dada wari warayogoje Uganda mu myaka ya 1970. Lwanga avuga ko kuba abo mu mutekano bashinjwa gushimuta, gukora iyicarubozo no kwica abantu, ari ibisa n’ibyakorwaga n’abo mu gihe cya Amin. Yibuka ” Museveni afashe ubutegetsi yavuze ko yanze ubutegetsi bwa Obote na Amin. Niba ari uko bikimeze, ndasaba ko mwahagarika gushimuta, iyicarubozo no kwica abantu.” Ibi yabitangaje mu muhango wo kwibuka imyaka 24 ishize, Papa Yohani Pawulo wa II agaragaje abantu umunani bakoreye imirimo ifatika Kiliziya Gatolika muri Uganda. Inzego z’umutekano muri Uganda ziratungwa agatoki mu kurigisa abantu. Bamwe mu bayobozi bavuga ko batazi iyo bari.

2 Responses
Mgr. Lwanga yasabye NRM kureka kwitwara nk’ubutegetsi bwa Amin
Musenyeri,niko politike imera.Reba ejobundi Trump yoshya abaturage bagatera Capitole (parliament) hagapfa abantu 6.Biterwa n’uko abantu bapfa ubutegetsi.Niyo mpamvu barwana,bakicana,etc…Politike ni mbi.Wowe shishikariza abayoboke bawe bashake ubwami bw’imana aribwo butegetsi bw’imana buzaza bukayoboza isi,bukayihindura paradizo.