Umunya-Ugandakazi, Zari Hassan, yagaragaje umugabo mushya bari mu munyenga w’urukundo nyuma y’imyaka itatu atandukanye na Diamond Platnumz.
Zari yamamaye mu rukundo n’umuhanzi Diamond banabyarana abana babiri, nyuma y’uko uyu mugore yari amaze gupfakazwa n’urupfu rw’umunya-Uganda, Ivan Semwanga.
Ku Cyumweru tariki ya 14 ubwo Isi yizihizaga umunsi wa Saint-Valentin wahariwe abakundana, Zari ni bwo yagaragaje uyu mugabo basigaye bari mu munyenga w’urukundo.
Uyu mugore yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, yahishuye ko uwitwa Dark Stallion ari we mukunzi we mushya.
Zari yashyize kuri Instagram ifoto ye n’iyuriya mugabo bombi bambaye imyeru banafatanye agatoki ku kandi, ayiherekeza amagambo agira ati: “Umunsi mwiza w’abakundana bakunzi banjye 8.6m”, abwira ababarirwa muri miliyoni n’ibihumbi 600 bamukurikira ku rubuga rwa Instagram.
Bamwe mu bakurikira uyu mugore bahise batangira kumubaza niba uwo yapostinze ari we mukunzi we w’ukuri, abandi bihutira kumubaza niba yaba atwite.

2 Responses
Zari yabajijwe niba atwite nyuma yo kugaragaza umugabo bari mu munyenga w’urukundo
Ndabona bambaye imyenda yera dede nk’iya paapa.Nibaza niba nabo ari ba Nyirubutungane nka paapa.Ntabwo byashoboka kandi baryamana batarasezeranye.