Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 8 Gashyantare 2021 cyaranzwe n’amakuru mu ngeri zirimo: umutekano mu Rwanda no mu karere, ubuzima cyane uburebana n’icyorezo cya Covid-19 ndetse n’ubutabera.
Ni cyo cyumvikanyemo inkuru y’incamugongo zirimo urupfu rwa Lt.Gen. Jacques Musemakweli n’idasanzwe ya Padiri ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu.
Ni izikurikira:
Urupfu rwa Lt. Gen. Musemakweli
Mu gitondo cya tariki ya 12 Gashyantare 2021 ni bwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Lt. Gen. Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
RDF yemeje urupfu rw’uyu musirikare yavuze ko yaguye mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe, aho yazize uburwayi busanzwe.
Lt. Gen. Musemakweli yayoboye inzego nyinshi muri RDF, aho yabaye Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, aba umuyobozi w’urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza, ayobora n’ikipe ya APR FC.
Padiri ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 12 Gashyantare 2021 rwatangaje ko rwataye muri yombi Padiri Habimfura Jean Baptiste ukekwaho gusambanya umuhungu w’imyaka 17 y’amavuko.
Uru rwego rwatangaje ko uyu mupadiri w’imyaka 37 y’amavuko, yafatiwe ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania, agerageza guhunga.
Amakuru avuga ko uyu muhungu yaba yaratekeraga uyu Padiri Habimfura.
Ibiribwa bihabwa impunzi ziba mu Rwanda bigiye kugabanywaho 60%
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa (PAM) ryatangaje ko rigiye kugabanya ibiribwa rigenera impunzi ziba mu Rwanda ku kigero cya 60%.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa PAM mu Rwanda, Emily Fredenberg, igabanyuka ry’ibi biribwa rijyana n’igabanyuka ry’inkunga y’ibihugu by’ibiterankunga, ryatewe n’ingaruka byagizweho n’icyorezo cya Covid-19.
Yavuze ko n’ubwo bimeze bitya, PAM ikomeje ibiganiro n’ibi bihugu ku buryo iyi nkunga itazakomeza kugabanyuka.
Ikiganiro hagati y’intumwa z’u Rwanda n’iza RDC
Intumwa zaturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, zaje i Kigali zigirana na bagenzi bazo bo mu Rwanda ikiganiro kirebana n’umutekano w’ibihugu byombi.
Iki kiganiro cyibanze ku buryo ibi bihugu byombi byafatanya mu guhashya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC, ishobora guteza umutekano muke kuri izi mpande zombie.
Intumwa za RDC zari zihagarariwe n’umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi mu by’umutekano, Francois Beya, uruhande rw’u Rwanda ruhagarariwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Jean Bosco Kazura.
Rwongeye gushyidika hagati y’Inteko ya EU n’u Rwanda
Inteko Ishinga Amategeko y’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi tariki ya 11 Gashyantare 2021 yarateranye, isaba ko hakorwa iperereza ku buryo Paul Rusesabagina yageze mu Rwanda avuye i Dubai, agakurikiranwa n’ubutabera bw’iki gihugu.
Ni ubusabe bwagiye ahagaragara nyuma y’aho abadepite 22 bo muri iyi Nteko bari basabye ko u Rwanda rwarekura Rusesabagina, bashingiye ku mpamvu zirimo ngo “kuba yaragejejwe i Kigali mu buryo budakurikije amategeko mpuzamahanga, kuba uburenganzira bwe mu by’amategeko budakurikizwa no kuba adahabwa imiti yohererejwe n’umuganga w’Umubiligi.”
Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda yasubije ko Inteko ya EU iri: kuvogera ubusugire bw’u Rwanda, gushaka kwivanga mu nzira y’ubutabera ikomeje no gutanga umwanzuro w’urubanza rutararangira.


