Umugore witwa Idamange Iyamugwiza Yvonne yasabiwe gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, nyuma y’amagambo aheruka gutangaza abika Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bamaze igihe binubira uyu mugore, kubera amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi amaze iminsi atangaza yifashishije urubuga rwa YouTube, mu gihe amakuru avuga ko ari mu bayirokotse wanagobotswe n’Ikigega kigenewe Gutera Inkunga Abacitse ku Icumu batishoboye, FARG.
Mu byumweru bishize ni bwo Idamange yatangiye kwinubirwa n’abatari bake, nyuma yo kwifashisha urubuga rwa YouTube akagaragaza amashusho avuga ko u Rwanda rukoresha icyorezo cya Covid-19 na Jenoside yakorewe Abatutsi mu nyungu zarwo, ariko abarokotse Jenoside bagakomeza kubaho nabi.
Ni amagambo yamaganwe n’abatari bake biganjemo abacitse ku icumu rya Jenoside, binahagurutsa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG.
Iyi Komisiyo mu itangazo ryayo ryo ku wa 05 Gashyantare, yibukije abantu kwirinda ibikorwa bikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ibifitanye isano na yo n’ibindi byaha bibujijwe n’amategeko Igihugu kigenderaho.
Iri tangazo rivuga ko guhakana, no gupfobya Jenoside bifata intera cyane mu biganiro bitambuka ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko YouTube.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr J. Damascène Bizimana asa n’ukomoza ku byatangajwe na Idamange, yavuze ko nta muntu n’umwe utarebwa n’itegeko rihana ihakana n’ipfobya rya Jenoside.
Ati “Kuba umuntu yaracitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo bivuga ko adashobora gupfobya icyo cyaha no kugihakana, ikindi uwo ari we wese uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi agomba kubibazwa.”
Ku bwa Dr Bizimana, “Umuntu warokotse Jenoside azi uburemere bwayo kurusha abandi bose, urengereye akajya kuyipfobya, no gutesha agaciro ba bandi bamurokoye, arusha n’ubugome ba bandi bayikoze.”
Kubika Umukuru w’Igihugu ari muzima byashenguye abatari bake
Idamange Iyamugwiza mu kiganiro cyatambutse kuri Shene ya YouTube yitwa ‘Umutware’, yumvikanye avuga ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yapfuye.
Muri iki kiganiro gifite umutwe witwa ‘Umunsi w’Impuruza ya Gakondo’, Iyamugwiza yumvikana ashimangira ibyigeze gutangazwa na Padiri Thomas Nahimana wigeze kuvuga ko Perezida Kagame yitabye Imana, umurambo we akaba ari wo uyoboye igihugu.
Idamange mu magambo ye agira ati: “Narabivuze, igihugu cy’u Rwanda kimeze nk’intama zitagira umwungeri…Ubu iyo murebye mwebwe mubona iki gihugu gifite umuperezida? Kigira umuyobozi? Mu bwenge bwanyu ntabwo…umuntu yapfuye kera, yararangiye, tuyobowe n’umurambo. Umva turambiwe kuyoborwa n’umurambo wa Paul Kagame.”
Uyu mugore akomeza avuga ati: “Turi bazima turi bazima, nta murambo uyobora abantu bazima. Mwikorere uwo murambo wanyu mujye gushaka iyo muwuhamba, cyangwa se muwugire icyo mushaka ibyo ntibindeba, ni uwanyu, ariko muhagarike kutuyoboresha umurambo.”
Aya magambo yarakaje cyane abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, basaba inzego bireba gukora akazi kazo zigata muri yombi uyu mugore.
Uwitwa Blaise Kalimba yagize ati: “Enough is enough (Ibyabaye byarabaye) rwose RIB niigire icyo ikora kuko ibi sibyo rwose. Uyu mugore ngo ni Idamange arimo kurengera kandi ntituzabyihanganira rwose.”
Uwitwa Mutesi Anitha yagize ati: “RIB ikwiye kudufasha kuko Idamange aho bigeze amaze kudutera umujinya ukabije. RIB mudufashe kuko nyuma yo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yadukiriye umukuru w’igihugu. Inkunguzi ziragwira. Rwose akwiye kuva mu bandi kuko arakabije.”
Umuganwa Marie Chantal yunzemo na we ati: “RIB nigire icyo ikora kuri Idamange, akomeje kurengera .Noneho hejuru yo gupfobya jenoside atangiye gutuka umukuru w’igihugu ngo ni umurambo. Ibi birakabije rwose. ikijumba kiboze iyo kidakuwe mu bizima gikomeza kwangiza nibizima.”

22 Responses
Idamange yasabiwe gutabwa muri yombi nyuma yo kuvuga ko Perezida Kagame atakiriho
nibyo rwose birakwiye nabihanirwe cyangwa niba akeneye gupfa apfe wenyine aturekere Umuyobozi wacu Dukunda

Ndemeranya n’abasaba ko atabwa muri yombi, Kuko nubwo wenda buba bugitekereza ku mitekerereze ye ishobora kuba yaratokowe, ariko akanwa ke kararusha inkota gukeba.
Mbivuze nkomeje nafatwe ashyirwe mu maboko y’abashinzwe kumwitaho uko bikwiye kuko ararusha HABIMANA Kantano kuri RTLM, ntabwo akwiriye kubana n’abandi. Bitari ibyo araturogera abana abashyiamo ubwo bumara buruta ubwa bya bisasu bya Hiroshima na Nagasaki.
Ubu abana be bamaze kubitamira no mu maraso yabibinjijemo !!!!!!!! Aiko rubanda bijomba ihwa ku ibere koko ………………….

ubundi abantu barinda basaba RIB ko yafata uwo munyabyaha,nuko nk’urwego rw’ubugenzacyaha nta makuru bari bamufiteho?yayayaaaa nakanirwe urumukwiye

Ngewe narinzi ko aba hanze y urwanda!

Ariko se uwo Kagame bivugwa ko yapfuye ntakome!! Ari amahoro cg araramye??

Nta munyarwanda uri hejuru yamategeko mbega inkunguzi yumugore gutinyuka EXCELLENCE naho yadukuye ndumiwe abasaza nabacyecuru mudusengere igihugu IMANA irinde PRESIDENT WACU.

Ko iyi nyandiko yoroshya icyaha cyane!!!
Ntabwo yavuze gusa ko umukuru w’igihugu atakiriho, ahubwo yanamututse birenze. Kuabivuga ni ukumworohereza icyaha.

Muraho neza? Nge birambabaje kubona abantu bahabwa uburenganzira bwo kuvuga bakadukira ubuzima bw’Umuyobozi wabakuye ahabi akaba abagejeje ku byiza bingana uko twese twirebera. uyu mudamu afite ikibazo gikomeye kuko ashaka gutwika societe yifashishije ururimi rwe. Ntago twemeranywa nawe rwose batubabariye bamujyana kumwigisha kubaha no gukunda igihugu. Kandi twazashimishwa n’uko asobanukiwe agafasha guhanagura ibyo yavuze bibabaje kd bitanagakwiye kuvugwa. Nge narababaye cyane kubera amagambo ye, atubariye yareka kudukomeretsa rwose.Mbese arekere aho turabimusabye ndetse n’abamuri inyuma barekere ntacyo ibyo bavuga bitwubakaho habe na mba.

Bavandimwe banyamwanda, abantu barimo kudusenyera igihugu nk’umuntu cyavunnye abantu nanuyu munsi twasabye abadepite niba batadutorera amategeko yihariye agena abantu nk’abariya? Bifite umuntu azajya arota nabi akabyuka atuka umukuru w’igihugu koko!!!!!

Nanjye narinzi ko buriya ari hanze y’igihugu,naho kumbi ari mu gihugu imbere?ariko se abanyarwanda kuki bibagirwa vuba Koko????,ariko ubundi baramamaza ko prerezda atacyiriho,abereyeho bo?singaye na Ingabire Marie Immaculle wavuze ko uwo mugore ari INKUNGUZI,ajyiye kwikungurira mbabajwe nabo bana be.

Ahh!ngewe numiwepe mbegu mugore esubwo narafatwa ra ngwakanirwe urumukwiye perezida wacu yihangane nubwo bavugango abumwe agatukisha bose kuko niyo nkunguzi yonyine arik,iri kwi kungurira pe