Bamwe mu banyarwanda batuye mu mahanga badafite indangamuntu nshya, bafite imbogamizi zo kobona bushya urupapuro rw’abajya mu mahanga ruzwi nka Pasiporo binyuze kuri Serivisi za Irembo. Mu ibaruwa BWIZA yabonye, umwe mu bafite icyo kibazo yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, avuga ko Abanyarwanda batuye mu mahanga bari bafite Pasiporo zikaza kurangira ubu bahanganye n’ ikibazo cy’ingutu cyo gusaba indi nshya. Mwizerwa Maurice wanditse ibaruwa tariki ya 18 Mutarama 2021, agaruka ku biteganywa n’amategeko y’u Rwanda. Ati, ” Nk’uko biteganwa n‘Iteka rya Minisitiri ryerekeye Abinjira n’Abasohoka, N°06/01 ryo ku wa 29/05/2019 ingingo yayo ya 26, Amabwiriza y’Ubuyobozi Bukuru bw`abinjira n’ abasohoka agena ibishingirwaho mu gusaba no gutanga pasiporo isanzwe. Ayo mabwiriza avuga ko Umunyarwanda usaba E-Passport abikora abinyujije k’ urubuga rwa www.irembo.gov.rw ndetse asabwa Indangamuntu no kwishyura amafaranga asabwa. Ariko kandi, ingingo ya 37 y’iryo teka igena gusaba no gutanga inyandiko z’inzira z’u Rwanda, rivuga ko inyandiko z’inzira zisabirwa kandi zigatangirwa ku Biro by’Ubuyobozi Bukuru cyangwa ku biro bihagarariye u Rwanda mu mahanga, kandi ko ibisabwa, igihe inyandiko z’inzira zitangwamo n’ahandi zishobora gusabirwa no gutangirwa bigenwa n’amabwiriza y’Ubuyobozi Bukuru“. Akomeza agira ati ” Mu by‘ukuri buri mu Nyarwanda utuye mu Rwanda akaba afite indangamtu nshya, afite umurongo wa telefoni umwanditseho ashobora gukoresha ku buryo byoroshye urubuga rw’Irembo ndetse agahabwa ubufasha yaba akeneye. Nyamara Abanyarwanda baba mu Mahanga badafite indangamuntu ntibashobora gukoresha urubuga rw’Irembo kabone niyo baba bafite ibibaranga nk´abanyarwanda. Imiterere y’ikibazo Ubu Abanyarwanda bamwe baba mu mahanga kandi bavuye mu gihugu mbere yo gufata Indangamuntu bataragira amahirwe cyangwa ubushobozi bwogusubira mu Rwanda hamwe n’abandi bavukiye mu mahanga cyangwa se bujurije imyaka yo gufata indangamuntu mu mahanga, ndetse n’abandi bafite izindi mpamvu zabo bwite zumvinkana ; ubu bafite ikibazo cyo gusaba E-Passport nshya, kubera badafite indangamuntu nshya. Muri bo harimo abari bafite pasiporo (ishaje), n’ibindi bibaranga kandi mu bihe byahise, babaga bashoroba gusaba indi pasiporo iyo indi yabaga irangije igihe n’ubwo nta Ndangamuntu bagiraga nta kibazo byateraga. Uburyo byakorwaga bwari ntamakemwa , kuko byakorwaga binyujijwe kuri Ambasade y‘ u Rwanda, bikakorwa ntano kugombera kujyayo, iyo imyirondoroye yabaga isobanutse. Ubu ntabwo bishoboka gusaba Indangamuntu nshya uri mu mahanga ngo ube wanayihafatira. Ugomba kwigira imbonankubone ku kigo cy’igihugu gishinzwe iby‘indangamuntu (NIDA). Nk’uko byagaragajwe haruguru E-Passport igezweho ntishobora gusabwa utanyuze kuri www.rembo.gov.rw. Kwiyandikisha gukoresha Irembo ugomba kuba ufite Indangamuntu nshya y‘ u Rwanda ndetse ugomba kuba ufite numero ya telefone igendanwa ibarurijwe mu mazina yawe. Biranditswe ko Abanyarwanda baba mu mahanga bashobora kwiyandikisha bagakoresha Irembo ari uko byemejwe n’ubuyobozi bw’Ambasade ibegereye. Byanditswe ko abamaze kwiyandikisha ku rubuga ko bazaboherereza ubutumwa bubamenyesha ko bashobora kubona izo serivisi. Urubuga rw’ Irembo rutangaza ko izo serivisi zitaratangira gutangwa ku Banyarwanda baba mu mahanga badafite Indangamuntu. Imbogamizi ku bakuru n’abato Kutagira impushya zo kuba no gutura mu mahanga zituma batabasha gusohoka mu bihugu barimo. Abana bavukiye mu mahanga bataruzuza imyaka y’ubukure basabirwa n‘ababyeyi babo ibyangombwa. Urubyiruko rugeze igihe cyo kwisabira Indamuntu bagorwa n’impamvu zavuzwe harugu. Hari kandi abagorwa no kujya gufata ibyangombwa mu Rwanda hari n’abatoroherwa no kugera kuri za Ambassade zibashinzwe haba ari ukujya gufata ibyangombwa bishya, kujya gutora cyangwa se kwitabira ibirori n’ inama ziba zateguwe bitewe n’intera ndende iba ihari ugereranyije n’aho batuye ndetse naho ibiro by’Ambasade biba biri. Abo ni nk’abageze mu myaka y`izabukuru bakaba batagishoboye gukora urugendo rurerure, abafite uburwayi bubabuza kuba bakora urugendo rurerure, abafite ubumuga ; ndetse n’izindi mpamvu gatozi zidasangiwe nabenshi. Aba bose babangamwe no kutongererwa impushya zo kuba cyangwa se gutura mu bihugu barimo, Kuba bashobora kwamburwa impushya zo kuba cyangwa zo gutura mu bihugu babamo bitewe no kutabasha kubona pasiporo nshya mu gihe bahawe. Aba kandi ntibashobora gusohoka mu bihugu batuyemo kubera kutagira pasiporo igifite agaciro (validity), Kutabasha gukorana n’amabanki cyangwa se ibigo by’imari mu bijyanye no guhabwa inguzanyo ngo bagire ibikorwa bikorera bibafitiye akamaro , Kutabasha gukora imirimo y’ubucuruzi n’amabanki cyangwa se ibigo bicuruza amafaranga( Urugero : ibiro by’ivunjisha, Western Union, Money Gramm bagiragango boherereze amafaranga abavandimwe n’ inshuti bajujubijwe n’iki cyorezo cya COVID-19). Hari kandi Kuba umuntu udafite pasiporo adashobora kwakira amafanga binyujijwe kuri Western Union, Money Gramm n’ibindi bikora nkabyo. Kuba umuntu udafite pasiporo adashobora gufunguza konti muri bank zimwe na zimwe mu mahanga. Kuba umuntu udafite pasiporo adashobora gufata umurongo wa telefone ngo abe yabasha kuvugana n’inshuti n’abandimwe. Kugorwa no kubona amasezerano y’ akazi y’ igihe kirekire. Kubangamirwa mu guhabwa amasezero yo gukodesha aho gutura igihe kirekire, kuko igihe k’impapuro bahabwa z’agateganyo mu gihe bategereje Pasiporo nshya ziba zifite igihe kigufi. Mwizerwa ati ” Abanyarwanda baba mu mahanga badafite indangamuntu nshya, turabasaba ko mwadusabira inzego zibishinzwe kudushyiriraho uburyo bwihuse kandi bworoshye butuma gusaba E-Passport bishoboka, kugirango ingorane ndetse n’imbogamizi zanditswe aha harugu n’izindi ntarondoye, bere gukomeza kugorwa nazo, maze n’abadafite indangamuntu nshya ariko bafite ibindi byemezo ntashidikanwaho bigaragaza ubunyarwanda bwabo babashe gusaba E-Passport nshya batananijwe.” Akomeza agira ati ” Ibi bivuga ko mudusabiye gushyiraho amabwiriza mashya yuzuzanya nasanzweho amata yaba abyaye amavuta maze ntihagire Umunyarwanda usigazwa inyuma muri gahunda yo guhabwa E-Passport aho yaba atuye hose.” Aba Banyarwanda Bifuza ko byakorwa na bamwe mu bakozi ba za Ambasade bafite ubushobozi n’uburenganzira bugenwa n’amategeko bw’abanditsi b’irangamimerere, kuko basezeranya, bemeza imikono, n’indi mirimo ati ” Ambasade niwo Murenge dufite, niko Karere dufite niyo NIDA, nibo Bakora imirimo by’iburo by’abinjira n’abava mu Rwanda, niyo ituri hafi mubadusabire ibisubizo biboneke. Umwe mu bayobozi bo mu Irembo batashatse gutangazwa amazina ye, yabwiye BWIZA ko ” Iki kibazo bakizi ariko ko kizakemuka mu mezi abiri.” Avuga ko aba Banyarwanda bakoresha pasiporo zabo zicyuye igihe n’indangamuntu bafite aho batuye.

4 Responses
Abanyarwanda baba mu mahanga nta ndagamuntu bagowe no kubona ‘Passport’ nshya
Bwiza muri abambere kwerekana ikibazo cyo kutabona paseporo ngo kuko umuntu adafite indangamuntu kandi bibangamiye benshi baba mu mahanga kandi BARI BASANZWE BAFITE PASEPORO zizarangira mu kwezi kwa 4. Kuki ababishinzwe badaha ububasha za AMBASADE ngo zibahe paseporo nshya?. Harabura iki?. Ubwo se bazaba mu bihugu batagira ibyangombwa? Nibabirukana se u Rwanda ruzunguka iki ko ari abana b’abanyarwanda bagiye gupagasa? Ariko ubwo ikibazo cyageze ku MUBYEYI WACU DUKUNDA, turizera ko igisubizo cyiza cyizaboneka muri ino minsi abo banyarwanda bagahabwa amahirwe yo gufatira paseporo muri za ambasade. Imana ikomeze imugwizeho imigisha myinshi

Bwiza murakoze cyane kwandika iyi nkuru. Muri aba mbere. Turabemera.
Ntabwo ubundi byumvikana ko umuntu yari asanganwe paseporo, none ngo kuko adafite indangamuntu, naze mu Rwanda.
Muri system Irembo, bagombye gushyiraho ko udafite indangamuntu, yakoresha paseporo yari asanganwe.
None se abanyarwanda bari mu mahanga bagiye gupagasa, ko paseporo zabo zigiye kurangira, ibihugu bababamo nibabirukana cyangwa bakabambura imirimo, twe tuzaba twungutse iki, dore ko paseporo zabo zizarangira mu kwezi kwa 4.
Inzego zibishinzwe zagombye guha amabwiriza ambasade, ufite paseporo igiye kurangira, ikamuhindurira imaze kureba dosiye ya buri wese.
Ariko ubwo ikibazo cyageze ku MUBYEYI WACU DUKUNDA, turizera ko mu minsi ya vuba, azafasha abo bavandimwe bacu baba mu mahanga bakabona paseporo nshya. Imana ikomeze umugwizeho umugisha.