Umunyafurika wa mbere yatorewe kuyobora WTO

Sangiza iyi nkuru

Umunya-Nigeria, Dr. Ngozi Okonjo-Iweala yatorewe umwanya w’Umuyobozi Mukuru w’umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubucuruzi, WTO (World Trade Organization).

Ni amakuru WTO yemereje ku rubuga rwayo rwa Twitter, igira iti: “Dr. Okonjo-Iweala akoze amateka nk’umugore wa mbere n’umunyafurika wa mbere ugiye kuyobora WTO.”

Nk’uko uyu muryango ubyemeza, Dr. Okonjo-Iweala yatorewe mu nama idasanzwe y’akanama rusange k’uyu muryango, aho yari ahataniye uyu mwanya n’abandi bakandida barindwi.

Dr. Okonjo-Iweala yayoboye inzego zitandukanye muri Nigeria; aho yabaye Minisitiri w’Imari na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, akaba ari yarakoze no muri Banki y’Isi mu gihe cy’imyaka 25.

Azatangira inshingano zo kuyobora WTO tariki ya 1 Werurwe 2021, zizarangira tariki ya 31 Kanama 2025, aho azaba yemerewe kongera kwiyamamaza inshuro imwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *