Abakinnyi b’ikipe y’igihugu yakinnye imikino ya CHAN 2020, bahawe ishimwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubilika y’u Rwanda ringana na Frw 4,500,00 yiyongera Frw 4,900,000 z’agahimbazamusyi bari bahawe.
Ni nyuma yo kugarukira muri 1/4 cy’irangiza aho basezerewe na Guinée Conakry ibatsinze igitego 1-0.
Ubwo Amavubi yari ageze mu Rwanda, tariki ya 7 Gashyantare 2021 Perezida Kagame yakiriye iyi kipe ayishimira uko bitwaye.
Yababwiye ko nka Leta hari ishimwe yabageneye bitewe n’uko bitwaye ariko rikaba riza ryiyongera kuyo bari bemerewe nyuma yo kugera muri ¼.
Ati: “Twari twavuganye na Minisitiri wa Siporo, tuvugana na Leta, turavuga ngo reka abakinnyi b’ikipe yacu, abatoza n’abandi babafasha mu bintu bitandukanye by’ingenzi bya ngombwa na byo, hari ibyo numvise FIFA igenera amakipe bidasobanutse cyane, ariko ubu biragenda bijya mu buryo, nari nasabye ko natwe nka Leta, twashaka icyo tubagenera kirenze kuri icyo.
“Ibyo Minisitiri arabibagezaho, no mu mikoro make yacu nk’Igihugu, ntabwo tubura bike dushobora gushimira abantu tukagira icyo tubaha, tugakomeza tugatera imbere.”
Ntabwo bigeze batangaza iri shimwe Perezida Kagame yaganeye aba bakinnyi, mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi wa ushinzwe tekinike muri MINISPORTS, Rurangayire Guy yavuze ko atatangaza amafaranga bahaye aba bakinnyi kuko ishimwe ari iry’abo ari nabo bafite uburenganzira bwo kuyavuga.
Amakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru ifite ni uko aba bakinnyi b’Amavubi babwiwe ko Perezida Kagame Paul yabemereye Frw 4,500,000 nk’ishimwe ryiyongera ku gahimbazamusyi ka $5,000 (Frw 4,900,000) bahawe nyuma yo kugera muri ¼.
Bivuze ko buri mukinnyi w’Amavubi yakuye muri abarirwa muri Frw 9,400,000.



2 Responses
Hamenyekanye akayabo Perezida Kagame yageneye Amavubi nk’ishimwe
Nibibabere isomo bamenye ko burya iyo bakoze neza igihugu cyose cyishima intsinzi yabura twese tukababara.
Iryo shimwe rwose ribabere imbarutso yo gukomereza imbere mu byiza. Bararikwiye.
Hamenyekanye akayabo Perezida Kagame yageneye Amavubi nk’ishimwe
Nibibabere isomo bamenye ko burya iyo bakoze neza igihugu cyose cyishima intsinzi yabura twese tukababara.
Iryo shimwe rwose ribabere imbarutso yo gukomereza imbere mu byiza. Bararikwiye.