Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana, yashinje umuyaga n’umusifuzi kuba inyuma yo kuba ikipe atoza yaranyagiwe na CS Sfaxien ibitego 4-1.
Ku wa Gatandatu ushize ni bwo AS Kigali yanyagiwe na CS Sfaxien yo muri Tunisia ibitego 4-1, mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CAF Confederation Cup wabereye muri kiriya gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika.
Ni umukino AS Kigali yitwayemo neza mu gice cya mbere cyawo, gusa iza kugorwa no kwihagararaho mu cya kabiri birangira itsinzwe ibitego bitatu.
Abanya-Seychelles basifuye uriya mukino bari mu banenzwe gutuma AS Kigali itsindwa, bijyanye n’ibyemezo bimwe na bimwe bagiye bafata bigashyira mu kaga Abanyamujyi.
Urugero rwiza ni igitego cya kabiri Sfaxien yatsinze ku munota wa 54 biciye kuri Kapiteni wayo, Ahmed Ammar, nyamara myugariro Rurangwa Mosi yari yabanje gukorerwa ikosa.
Ku gitego cya kane cya Mohamed Soula cyo ku munota wa 89 w’umukino, na bwo myugariro Rugirayabo Hassan yari yabanje gukorerwa ikosa ariko umusifuzi araryirengagiza.
Eric Nshimiyimana aganira n’itangazamakuru, yashimangiye ko umusifuzi atigeze ababanira, hejuru y’ibyo hiyongeraho umuyaga wasubizaga inyuma imipira ya AS Kigali.
Yagize ati: “Igice cya mbere cyagenze neza gusa uko umukino wakomezaga njye navuga ko umusifuzi yagaragaje ko atari ku rwego rwawo kuko hari ibyemezo yafashe byica umukino.”
“Sfaxien ni ikipe ikomeye, ariko nyuma y’iminota 20 nabonye ko hari icyuho mu bwugarizi no hagati hayo, nagerageje kubibyaza umusaruro ariko umusifuzi uko umukino wakomezaga, navuga ko yakoze ibintu bitari byiza ku ruhande rwacu, bitadushimishije nka AS Kigali, ariko nta kundi.”
Ku bijyanye n’umuyaga, Eric yagize ati: “Twagerageje yaba mu mayeri ndetse n’imbaraga. Abakinnyi umuyaga wabagoraga cyane ariko muri rusange ibyo nari nateguye byabaye usibye umusaruro w’ibitego 4-1 navuga ko bitwiciye gahunda.”
Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 21 Gashyantare i Kigali mu Rwanda, AS Kigali ikaba isabwa gutsinda ku kinyuranyo cy’ibitego 3 kugira ngo igere mu matsinda.


