Umushakashatsi akaba n’umwanditsi w’ibitabo w’Umufaransa, François Graner yahishuye uruhare rw’u Bufaransa mu gutorokesha abateguye jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mushakashatsi mu nkuru yatambutse ku gitangazamakuru gikora ubucukumbuzi Médiapart kuri uyu wa 14 Gashyantare 2021, yagaragaje uko muri Nyakanga 1994 u Bufaransa bwafashe icyemezo cyo kudakurikirana abayobozi bateguye jenoside yakorewe Abatutsi kandi bwari bubafite mu biganza.
Yahishuye ko icyo gihe Ambasaderi Yannick Gérard wari uhagarariye Quai d’Orsay mu Rwanda mu gikorwa cyiswe icy’ubutabazi cya Operasiyo Turquoise, yifashishije itumanaho rya Telegaramu, yabajije ikigomba gukorerwa aba bayobozi bateguye jenoside, bari bahungiye muri Zone Turquoise kagenzurwaga n’ingabo z’u Bufaransa.
Ngo tariki ya 15 Nyakanga 1194, Bernard Ernie wari umujyanama muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yamusubije ati: “Mushobora (…) gukoresha inzira zose zitaziguye, cyane Abanyafurika, mutigaragaje byeruye, kugira ngo mugeze kuri abo bayobozi icyifuzo cy’uko bava muri zone y’ubutabazi.”
Yakomeje amubwira ati: “Umenye neza ko umuryango mpuzamahanga cyane cyane uw’Abibumbye vuba aha uza gukurikirana abo bitwa abayobozi.”
Graner yavuze ko icyo Ambasaderi Gérard yashakaga ari uguta muri yombi aba bayobozi bateguye jenoside gusa itegeko ryaturutse ibukuru kwa Alain Juppé wari uyoboye Quai d’Orsay riramuvuguruza.
Ambasaderi Gérard yari yavuze ati: “Nta yandi mahitamo dufite, keretse kubata muri yombi, cyangwa tukabafungira mu nzu, tugategereza ko abashinzwe ubucamanza mpuzamahanga babafatira icyemezo.”
Ibi ni bimwe mu byo Graner akomeje guhishura nyuma y’aho muri Kamena 2020 Guverinoma y’u Bufaransa imwemereye kwinjira mu nyandiko zerekeye u Bufaransa mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri Mutarama 2021, Graner yahishuye ko mbere ya jenoside, u Bufaransa bwari bwabonaga aho ibibazo byerekeza, ashingiye ku bimenyetso birimo amagambo yatangajwe na Jacques Pelletier wari Minisitiri w’Ubuterwerane w’iki gihugu.
Mu nyandiko yo ku wa 6 Gashyantare 1991 Graner yabonye, Pelletier yabwiye François Mitterand wari Perezida w’u Bufaransa, ati: “Bwana Perezida. Ibiri kubera mu Rwanda birampangayikishije cyane.”


