Mu mpera za Mutarama 2021, Martin Ziguélé wabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Centrafrica yatangaje ko ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya CPC (Coalition of Patriots for Change) ryafashe kimwe cya gatatu (1/3) cy’iki gihugu.
Icyo gihe kandi Ziguélé yatangaje ko isaha ku isaha hashobora kumvikana inkuru y’ihirikwa ku butegetsi rya Perezida Faustin Touadéra kuko ngo “inyeshyamba zagose umurwa mukuru, Bangui” urindwa n’ingabo ziganjemo iz’u Rwanda.
Byavuzwe ko ingabo z’u Rwanda cyane cyane iziri muri Bangui ziri mu kaga, ndetse hari n’amakuru yandi yavugaga ko zimwe muri zo zaba zaraburiwe irengero, bigizwemo uruhare n’iyi mitwe yitwaje intwaro.
Gusa amakuru y’igisirikare cy’u Rwanda dukesha videwo iri ku rubuga rwa Igihe, anyomoza ibyatangajwe n’abarimo Martin Ziguélé.
Umwe mu basirikare bari ku burinzi mu bilometero 26 uvuye muri Bangui yabwiye umunyamakuru mu ati: “Ayo makuru yo kuvuga ngo Bangui yaragoswe, ni ibihuha ngira ngo na we wabyiboneye. […] Ibi bihuha byo kuvuga ngo baratuzengurutse, ni ibinyoma byambaye ubusa kuko biragaragarira na buri wese. Nta n’utubuza kugenda, dushatse twava aha tukagera aho dushatse.”
Uyu musirikare yakomeje agaragaza ko aya makuru yita ibihuha yaba yarashingiwe ku nyeshyamba Gen. Ali Darasa, byavugwaga ko yaba ifite ubushobozi bwo gutera no gufata Bangui.
Ati: “Aha ngaha ni mu bilometero 26 uvuye mu mujyi wa Bangui, aha ni ho hari blocking force. Ni ukuvuga hari amakuru y’umujenerali witwa Ali Darasa, byavugwaga ko ashobora kuba afite ibikoresho ashobora no gukoresha kuba yajya mu mujyi wa Bangui.”
Yakomeje agaragaza ko hari umugezi ingabo z’u Rwanda zicungiraho “umwanzi”, ku buryo adashobora kwambuka ikiraro cyawo, ngo ajye muri Bangui. Ati: “Aha hari ikiraro, hari n’umugezi udashobora kwambuka uko byagenda kose mu gihe tuwurinze, kugira ngo utere umujyi wa Bangui. Uyu mujyi wa Bangui ufite blocking forces zigera kuri eshatu. Ntushobora kuzijyamo ukoresheje imodoka.”
Abaturage umunyamakuru yaganirije kugira ngo amenye uko umutekano uhagaze mu nkengero za Bangui bamubwiye ko batekanye, nta bwoba bafite bitewe n’icyizere bafitiye ingabo zibarinze.
Muri ijoro kandi bigaragara ko n’ubwo bategetswe kuba bari mu rugo guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku mpamvu z’umutekano, hari abantu baba bakigaragara hanze, nta bwoba bafite.
Umutekano muke muri Centrafrica wiyongereye mu Kuboza 2020 bitewe n’ubwumvikane buke hagati ya Leta na François Bozizé utavuga rumwe nayo, uyu akaba yarashakaga kwiyamamaza ntiyemererwe.
Byatumye ihuriro CPC rishyigikiye Bozizé ritangiza ibitero mu bice bitandukanye by’igihugu harimo icyagabwe ku ngabo z’u Rwanda tariki ya 13 Mutarama 2013, kigwamo Nsabimana Jean d’Amour (Sgt) ndetse n’undi akomereka mu buryo bworoheje.
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrica zivuga ko nta wundi musirikare wazo wigeze apfa cyangwa ngo akomerekereyo.
Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Ingabo z’u Rwanda zinyomoza abavuga ko ziri mu kaga i Bangui
Ese kuki barindisha president Abasirikare baba Nyarwanda kd nabi bafite igisirikare!?
Ingabo z’u Rwanda zinyomoza abavuga ko ziri mu kaga i Bangui
Ese kuki barindisha president Abasirikare baba Nyarwanda kd nabi bafite igisirikare!?