Kuri uyu wa 19 Gashyantare 2021, habaye umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Lt General Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru mu Ngabo z’u Rwanda witabye Imana tariki ya 11 Gashyantare 2021. RBA itangaza ko Gen Musemakweli yashyinguwe mu irimbi rya Gisirikare i Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu cyubahiro cya gisirikare. Mu gitondo kuwa Gatanu, igisirikare cy’u Rwanda cyasohoye itangazo kivuga ko Gen Musemakweli yaguye mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda i Kanombe ” kubera urupfu rusanzwe”. General Musemakweli, wigeze kuba akuriye ingabo zirinda umukuru w’igihugu, ubu yari umugenzuzi w’ingabo z’u Rwanda, umwanya yashyizweho mu kwa 11/2019. Mu bihe bitandukanye yabaye ukuriye urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare, uwungirije umukuru w’umutwe w’abasirikare barwanira mu kirere, umugaba w’ingabo zirwanira mu mazi, umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, n’umugaba w’ingabo z’inkeragutabara (reserve forces). Musemakweli yize amashuri asanzwe muri DR Congo, n’amashuri ya gisirikare muri Kenya, Zimbabwe, Ubwongereza na Leta zunze ubumwe za Amerika. Ari mu basirikare binjiye muri RPA mu myaka ya 1990 – 1991 mu rugamba rwiswe urwo kubohora igihugu.
Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV


