Umuyobozi w’umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda abayobozi bakuru uzwi nka Garde Républicain muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Gen. Maj. Christian Tshiwewe Songesha yohereje abakomando be bagera mu 1800 mu mujyi wa Lubumbashi mu Ntara ya Haut-Katanga.
Nk’uko ibitangazamakuru byo muri iki gihugu bibyemeza, aba bakomando boherejwe mu byiciro bibiri; kimwe cyageze i Lubumbashi tariki ya 20 Gashyantare, ikindi kigerayo tariki ya 21 Gashyantare 2021.
Bivuga ko kandi aba bakomando boherejwe muri iyi Ntara kugira ngo zikaze umutekano, nyuma y’aho abarwanyi b’umutwe wa Bakata-Katanga uyobowe na Gédéon Kyungu uherutse kugabira ibitero ku birindiro bibiri by’ingabo za Leta.
Iki gitero cyagabwe mu gitondo cya tariki ya 14 Gashyantare 2021, hapfiramo abagera kuri 16 biganjemo abarwanyi ba Bakata-Katanga, abasirikare ba Leta 4, abapolisi 2 ndetse n’abasivile.
Ku rundi ruhande, hari amakuru akomeje guhwihwiswa, avuga ko kohereza aba bakomando muri Haut-Katanga, byaba bifitanye isano n’umwuka utari mwiza hagati ya Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi uwo yasimbuye ku butegetsi, Joseph Kabila.
Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo hasakaye amakuru avuga ko Kabila usanzwe atuye muri Haut-Katanga yambuwe abasirikare bamurindaga mu buryo bw’agateganyo, basimbuzwa abapolisi.
Yavugaga ko uyu munyapolitiki usanzwe ari umusenateri uhoraho ashobora gutabwa muri yombi, hamwe n’abari ibyegera bye, barimo Gen. John Numbi wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya RDC, na we utuye muri iyi Ntara.
Andi makuru mashya ahari ni uko Kabila yamaze kugera i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu anyuze muri Zambia, bikavugwa ko ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu.
Kabila i Abu Dhabi
Kurikira ibiganiro na videwo binyura kuri Bwiza TV


