RDC yemeje ko FDLR ari yo yishe Ambasaderi w’u Butaliyani n’abandi babiri

fdlr.png

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yemeje ko umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ari wo wishe Ambasaderi w’u Butaliyani muri, Luca Attanasio, umurinzi we w’Umutaliyani, Vittorio Iacovacci n’umushoferi w’Umunyekongo, Mustapha Milambo. Byemejwe n’Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wungirije wa RDC ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, Aristide Bulakali Mululunganya, mu itangazo […]

Uwari Avoka wa Kabuga yivanye mu rubanza rwe

Umufaransa Emmanuel Altit wari umwunganizi mu mategeko wa Kabuga FĂŠlicien, yikuye mu rubanza yunganiragamo uyu munyemari. Kabuga kuri ubu ufungiye i La Haye mu Buholandi aho yimuriwe mu Ukwakira umwaka ushize avanwe mu Buholandi, akurikiranweho ibyaha birindwi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ibyaha birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira […]

RDC/Andi makuru: Ambasaderi w’u Butaliyani n’umurinzi bishwe ubwo bari bashimuswe

eu09rscxcaemjxq_1.jpg

Mu masaha make ashize ni bwo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Ambasaderi w’u Butaliyani muri iki gihugu, Luca Attanasio, umujandarume w’Umutaliyani wamurindaga, Vittorio Iacovacci ndetse n’umushoferi w’Umunyekongo utaratangarizwa amazina. Byabereye ku muhanda uva muri Goma werekeza muri Teritwari ya Rutshuru, mu gace ka Kanyamahoro, hafi ya Pariki ya Virunga, mu […]

Senateri Evode Uwizeyimana yavuze uko Kagame yamutandukanyije na Twagiramungu

Senateri muri Sena y’u Rwanda, Evode Uwizeyimana, yatangaje ko yigeze kugirana imikoranire n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nka Faustin Twagiramungu na Paul Rusesabagina, gusa aza kwitandukanya na bo bigizwemo uruhare n’amagambo ya Perezida Kagame. Senateri Uwizeyimana uri mu Banyarwanda bazobereye amategeko, yavukiye ku Ntenyo ho mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango. Uyu mugabo w’imyaka […]

RDC: Kabila yaba yahungiye muri UAE?

mission.jpg

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, muri Kinshasa hacicikanye inkuru z’uko uwahoze ari Umukuru w’Igihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Joseph Kabila yiteguraga gufata rutemikirere yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), byemezwa ko yamaze kugera mu mujyi wa Abu Dhabi muri iki gihugu kuri uyu wa 22 Gashyantare 2021. Ni amakuru yabaye […]

Amafoto: RIB yafashe ukekwaho kwica Rutayisire George akanamwambura

eu1v6ilxyai5znq.jpg

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe yafashe Ndayambaje Bahati w’imyaka 27 ukurikiranyweho icyaha cyo kwica Rutayisire George ku itariki ya 11 Gashyantare 2021 akanamwiba. Amakuru BWIZA ikesha urubuga rwa Twitter rwa RIB avuga ko iperereza rirakomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Uwishwe ni mwene Rubangura Uzziel. Umuvugizi RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko Ndayambaje […]

AJSPOR yitandukanyije n’abanyamakuru ba Radio 10, na bo batangaza ko bitandukanyije na yo

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru Nyarwanda ba Siporo (AJSPOR), ryatangaje ko ryitandukanyije n’abanyamakuru ba Radio 10 kubera amakosa anyuranyije n’umwuga w’itangazamakuru bagiye bakora, na bo batangaza ko bitandukanyije na ryo. AJSPOR mu itangazo ryayo, yashinje abanyamakuru ba Radio 10 barimo Sam Karenzi, Taifa Bruno, Kazungu Claver na Biganiro Antha amakosa menshi ajyanye n’umwuga w’itangazamakuru. Aba banyamakuru bashinjwe kwica […]

RDC: Ambasaderi w’u Butaliyani n’abandi babiri, bishwe barashwe

eu09rscxcaemjxq.jpg

Ambasaderi w’u Butaliyani muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Luca Attanasio kuri uyu wa 22 Gashyantare 2021 yishwe arashwe n’abitwaje intwaro. Ni amakuru amaze kwemezwa na Radio Okapi, yatangaje ko Ambasaderi Attanasio yiciwe mu muhanda wa Goma-Rutshuru mu gace ka Kanyamahoro kegereye Pariki ya Virunga. Hishwe kandi umujandarume (gendarme) w’Umutaliyani wamurindaga ndetse n’umushoferi we, bombi […]

Undi mukinnyi w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ na we yateye ivi

Myugariro Nsabimana Aimable wa Police FC, yateye ikirenge mu cya Jacques Tuyisenge bakinana mu kipe y’igihugu ‘Amavubi’ na we atera ivi asaba umukobwa bakundana ko yazamubera umugore. Ku Cyumweru Tariki ya 20 ni bwo Nsabimana yateye ivi asaba umukunzi we, Issa Leila, ko yazamubera umugore, undi arabimwemerera. Byabereye kuri Sunday Park i Nyarutarama mu mujyi […]

Kuvuga ko atari Umunyarwanda nta mahirwe byamuha_Me Evode kuri Rusesabagina

Umunyamategeko Me Evode Uwizeyimana usanzwe ari Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yasobanuye ko Paul Rusesabagina wavuze ko atari Umunyarwanda, nta mahirwe byamuha mu rubanza rwe rwatangiye kuburanishwa mu mizi. Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba, yatangiye kuburana mu mizi tariki ya 17 Gashyantare 2021, atanga imbogamizi z’uko urukiko rw’u Rwanda rudafite ububasha bwo kumuburanisha kubera […]

Umubyeyi wa ApĂ´tre Gitwaza yapfuye

screenshot-20210222-093520-whatsapp-4735111613979697.jpg

ApĂ´re Dr. Paul Gitwaza washinze akaba anayoboye umuryango wa Authentic World Ministries ubarizwamo itorero rya Zion Temple Celebration Center, yatangaje ko umubyeyi we, Nyirabasabaga LĂŠah yapfuye. ApĂ´tre Gitwaza yabitangarije ku rubuga rwa WhatsApp mu rukerera rwo kuri uyu wa 22 Gashyantare 2021, aho yagize ati: “RIP (ruhukira mu mahoro) Mama tuzagukumbura.” Ni amakuru ApĂ´tre Gitwaza […]

Nyabihu-Rugera: Umwana yageze ku ishuri aboheye amaboko inyuma (Amafoto)

img-20210222-wa0001-4.jpg

Umwana w’imyaka 11 witwa Uwamariya wo mu Mudugudu wa Gihuri, Akagari ka Rurembo mu Murenge wa Rugera, Akarere ka Nyabihu mu cyumweru gishize yageze ku ishuri aboheye amaboko inyuma, abarezi be bagwa mu kantu. Uyu mwana wiga mu mwaka wa Gatatu ku ishuri ribanza rya Rubona mu Kagari ka Gashinga, Umurenge wa Nkotsi, mu Karere […]

Twagiramungu ngo yaba agiye kugaruka mu Rwanda

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, Faustin Twagiramungu kuri Twitter yavuzweho ko ashaka kugaruka mu Rwanda, amakuru yateye utwatsi. Kuri Twitter hari amakuru yacicikanye hari abanditse mu izina ry’uyu mugabo uzwi nka Rukokoma, bavuga ko yamaganye abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko ari bugaruke mu Rwanda. We aganira na BBC, yavuze ko ibyo bisekeje. Ati […]

Seif Bamporiki wari umuyobozi wa RNC muri Afurika y’Epfo yishwe arashwe

Amakuru aturuka muri Afurika y’Epfo aravuga ko Seif Bamporiki wari umuyobozi w’umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, yishwe arashwe. Bamporiki yarasiwe mu gace ka Nyanga gaherereye mu mujyi wa Cape Town mu ma saa moya n’igice y’umugoroba wo ku Cyumweru. Ni agace kazwiho kurangwamo cyane n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse n’ubwicanyi […]

Birababaje ariko sinavuga ko byananiranye burundu- Nsanzabaganwa

Dr Monique Nsanzabaganwa uherutse gutorerwa kungiriza umukuru wa komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika avuga ko kuba intego uyu muryango wari wihaye wo kurangiza intambara itaragezweho, bibabaje ariko bitavuze ko byananiranye burundu. Mu 2013, umuryango w’ubumwe bwa Africa (AU) wihaye intego yo kurangiza intambara, “gucecekesha imbunda”, zose muri Africa mu 2020. Ariko muri Centrafrique, Sudani y’Epfo, […]

RDC: Abakomando 1800 boherejwe i Lubumbashi

euz1eyuwyai6qfu.jpg

Umuyobozi w’umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda abayobozi bakuru uzwi nka Garde RĂŠpublicain muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Gen. Maj. Christian Tshiwewe Songesha yohereje abakomando be bagera mu 1800 mu mujyi wa Lubumbashi mu Ntara ya Haut-Katanga. Nk’uko ibitangazamakuru byo muri iki gihugu bibyemeza, aba bakomando boherejwe mu byiciro bibiri; kimwe cyageze i Lubumbashi tariki […]

Rusesabagina mu rubanza, Idamange muri yombi: Inkuru nyamukuru zaranze icyumweru gishize

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 15 Gashyantare 2021 cyaranzwe n’amakuru yiganjemo ay’ubutabera burebana n’u Rwanda, aho Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba yaburanishijwe mu mizi, Idamange wari warateje impaka atabwa muri yombi. Ni akurikira: Niyomwungere yahishuye uko yashutse Rusesabagina Habura umunsi umwe ngo urubanza ‘mu mizi’ rwa Rusesabagina rube, ibitangazamakuru LibĂŠration na Jeune Afrique byatangaje uko Pasiteri […]