Mu masaha make ashize ni bwo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Ambasaderi w’u Butaliyani muri iki gihugu, Luca Attanasio, umujandarume w’Umutaliyani wamurindaga, Vittorio Iacovacci ndetse n’umushoferi w’Umunyekongo utaratangarizwa amazina.
Byabereye ku muhanda uva muri Goma werekeza muri Teritwari ya Rutshuru, mu gace ka Kanyamahoro, hafi ya Pariki ya Virunga, mu masaa yine y’igitondo cyo kuri uyu wa 22 Gashyantare 2021.
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Carly Nzanzu Kazivita yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) ko abitwaje intwaro bageregeje guhagarika imodoka y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa (PAM) yarimo Ambasaderi n’aba babiri, barasa amasasu, bica umushoferi.

Iyi ni imodoka barimo
Guverineri Kazivita yavuze ko ubwo abittwaje intwaro bari bamaze kwica umushoferi, bajyanye imodoka yarimo Ambasaderi Attanasio na Iacovacci muri Pariki ya Virunga, babashimuse.
Gusa ngo berekeza iyi modoka muri Pariki, bahuye n’abarinzi bayo (pariki) maze bararasana, ari bwo Ambasaderi Attanasio na Iacovacci baje kwicwa.
Kugeza ubu ntabwo haramenyekana abari inyuma y’ubu bwicanyi, gusa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Marie Tumba Nzeza yijeje Guverinoma y’u Butaliyani gukora igishoboka, bakamenyakana.

Vitorio Iacovacci warindaga Ambasaderi Atttanasio
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


