Umunyamategeko Me Evode Uwizeyimana usanzwe ari Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yasobanuye ko Paul Rusesabagina wavuze ko atari Umunyarwanda, nta mahirwe byamuha mu rubanza rwe rwatangiye kuburanishwa mu mizi.
Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba, yatangiye kuburana mu mizi tariki ya 17 Gashyantare 2021, atanga imbogamizi z’uko urukiko rw’u Rwanda rudafite ububasha bwo kumuburanisha kubera ko atari “Umunyarwanda”, avuga ko yakabaye aburanishirizwa mu Bubiligi kuko ari cyo gihugu afitiye ubwenegihugu.
Urubanza rwarasubitswe, Perezida w’Iburanisha yanzura ko rwazasubukurwa tariki ya 26 Gashyantare 2021, inteko y’abacamanza imaze gutanga umwanzuro kuri iyi mbogamizi.
Mu gihe habura hafi icyumweru ngo hamenyekane umwanzuro wafashwe ku mbogamizi za Paul Rusesabagina, Me Evode we abona kwihakana ubwenegihugu bw’u Rwanda ntacyo bizamarira uregwa, kuko ngo ntibyatuma ataburanishwa n’ubutabera bw’iki gihugu kimukurikirana kuva mu mpera za Kanama 2020.
Me Evode yabisobanuriye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru babiri; Phil Peter na Irene Murindahabi cyatambutse ku rubuga rwa The Choice Live.
Ahakorewe icyaha ni ho uregwa aburanishirizwa
Uyu munyamategeko yavuze ko icy’ibanze gishingirwaho mu kugena ububasha bw’urukiko atari ubwenegihugu bw’uregwa nk’uko Rusesabagina na Me Gatera Gashabana umwunganira babigaragaje, ahubwo ari aho ashinjwa gukorera icyaha.
Ati: “Ikintu cya mbere hari ibyo bita criteria zishingirwaho mu kugena ububasha bw’urukiko kuko kuvuga ko atari Umunyarwanda, we aribaza ko byamuha amahirwe yo kutaburanishwa n’inkiko z’u Rwanda ariko aho yibeshyera, icya mbere giherwaho mu kugena ububasha bw’urukiko ni aho ibyaha umuntu aregwa byabereye. Mbikubwiye nk’umuntu ubizi neza ku buryo budasubirwaho. […]Nta n’ubwo twakwirirwa tugitindaho.”
Me Evode yakomeje ati: “Ibyaha byabereye mu Rwanda, ibyo nta we ubishidikanyaho, hanyuma icya kabiri gishingirwaho mu kugena ububasha bw’urukiko, ubwenegihugu bw’uregwa nabwo buzamo. Hazamo n’ubwenegihugu bw’uwakorewe icyaha. […]Ujya kureba ubwenegihugu bw’uwakorewe icyaha n’uwakoze icyaha, wabanje kureba ahakorewe icyaha, ari nabyo bidetermina icyo bita competence territorial. Urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha ibyaha rwa mbere ruza ku isonga ni urw’aho icyaha cyabereye.”
Ngo n’ubwo yakwemererwa ko atari Umunyarwanda, ntibyabuza inkiko z’u Rwanda kumukurikirana
Uyu munyamategeko yakomeje avuga ko n’ubwo Rusesabagina yakwemererwa kwitwa umunyamahanga nk’uko yabitangarije mu rukiko, bitabuza inkiko z’u Rwanda kumukurikirana mu gihe ibi byaba byaba byarakorewe ku butaka bwarwo, kuko zaba zibifitiye ububasha.
Ati: “N’ubwo yabyemererwa, reka nanakubwize ukuri. Biriya avuga ngo ntabwo ari Umunyarwanda, njyewe ndamutse ndi umucamanza muri iriya nteko, namubwirra nti ‘ndabikwemereye ko utari Umunyarwanda’ ngakoresha kuba ibyaha yakoze, byarakorewe ku butaka bw’u Rwanda. Kuvuga ngo ni Umunyarwanda cyangwa si we ntacyo bivana kuri responsibility ye. N’ubwo yaba atari Umunyarwanda ariko akaba yarishe Abanyarwanda cyangwa yarakoze ibyaha bibangamiye inyungu z’u Rwanda, ibyo byose inkiko z’u Rwanda zibifitiye ubushobozi bwo kumukurikirana.”
Ibyaha Rusesabagina akurikiranweho ni ibyakozwe n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FLN urwanya Leta y’u Rwanda, wagabye mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe mu 2018, hapfa abaturage icyenda, hakomereka abandi, bamwe barasahurwa.
Uyu mutwe wa FLN ushamikiye ku mpuzamashyaka ya MRCD Ubumwe yari iyobowe na Rusesabagina, nyir’ishyaka rya PDR Ihumure ribariza muri iri huriro.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


