Ishyirahamwe ry’abanyamakuru Nyarwanda ba Siporo (AJSPOR), ryatangaje ko ryitandukanyije n’abanyamakuru ba Radio 10 kubera amakosa anyuranyije n’umwuga w’itangazamakuru bagiye bakora, na bo batangaza ko bitandukanyije na ryo.
AJSPOR mu itangazo ryayo, yashinje abanyamakuru ba Radio 10 barimo Sam Karenzi, Taifa Bruno, Kazungu Claver na Biganiro Antha amakosa menshi ajyanye n’umwuga w’itangazamakuru.
Aba banyamakuru bashinjwe kwica amahane ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru, cyane ingingo ya kabiri y’ariya mahame n’iya 14.
Ingingo ya kabiri ivuga ko “umunyamakuru yirinda ibinyoma kuko afite inshingano yo gutangaza uko ibintu byagenze, agashakisha ukuri, kandi azirikana ko rubanda bafite uburenganzira bwo guhabwa amakuru y’impamo…agomba kumenya ko guharabika, gutukana, gutukana no gushinja ibinyoma yaba abantu, amatsinda, amasosiyete y’ubucuruzi, amashyirahahamwe, imiryango cyangwa ibihugu ari amakosa akomeye y’umwuga.”
Aba banyamakuru bashinjwe kandi kwica ihame ry’uko “umunyamakuru agomba kuzirikana guha ijambo impande zirebwa n’inkuru atangaza, bijyanye n’amahame remezo.”
AJSPOR yavuze ko amakosa yakozwe n’abanyamakuru ba Radio 10 yatumye umwe mu bakinnyi (ushobora kuba ari Kevin Monnet-Paquet) bagombaga kuza gufashasha ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yanga kwitabira ubutumire bwayo.
Mu kiganiro kigufi BWIZA yagiranye na Sam Karenzi ukuriye ibiganiro bya Siporo kuri Radio 10, yavuze ko na bo bitandukanyije na AJSPOR, kuko icyemezo cyayo gishobora kuba gifite abakihishe inyuma ku bw’inyungu zabo bwite.
Yagize Ati: “Ni uburenganzira nk’umuryango kwitandukanya natwe, ariko natwe twitandukanyije na bo. Dufite umurongo wacu dukoreramo kandi twibwira ko ufite ibyo wubaka muri Siporo, ntabwo rero rwose ari bo batubwiriza uko dukora n’ibyo tuvuga.”
Karenzi yakomeje avuga ko AJSPOR itakabaye ifata kiriya cyemezo, kuko bitari mu nshingano zayo.
Ati: “Ntabwo biri mu nshingano zabo. Itangazamakuru ibyo tuvuga tubivugira kuri mikoro, iyo hari utishimiye ibyo twavuze hari aho agomba kurega, ntabwo arega muri AJSPOR. Ntabwo rero ari bo bagomba kuduha umurongo kuko na bo ubwabo ntabwo bari mu murongo.”
AJSPOR yavuze ko yafashe icyemezo cyo kwitandukanya n’abanyamakuru ba Radio 10 nyuma y’inama yayihuje n’inzego zirimo Minisiteri ya Siporo RGB, OGS, RURA, Inama Nkuru y’itangazamakuru na RMC; gusa Karenzi we avuga ko nta tangazo na rimwe rya ziriya nzego yabonye ryitandukanya na bo.
Uyu munyamakuru wemeza ko hari ubwo hashobora kubaho amakosa y’umwuga, yakomeje ashimangira ko hari abandi bashobora kuba bari inyuma y’icyemezo cya ririya shyirahamwe.
Ati: “Itangazamakuru ririgenga, simvuze ko hadashobora kubaho amakuru y’umwuga, ariko bifite uko bikemuka, ntabwo ari AJSPOR ibikemura.”
Yunzemo ati: “Ntacyo twishinja na kimwe, nakubwiye ko dufite umurongo wacu kandi tuzi ko ntaho ubangamiye amahame y’umwuga, ndetse twizeye ko hari n’icyo uzafasha ku iterambere rya siporo.”
“Kuba rero hari abantu imikorere yacu ibangamiye mu nyungu zabo bwite ntabwo bizahindura imikorere yacu. Si n’uriya mwanzuro gusa kuko hari n’abandi bagerageza guca mu zindi nzira bagira ngo batubuze umurongo wacu, ariko ntabwo bizawutubuza.”
Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV


