Ambasaderi w’u Butaliyani muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Luca Attanasio kuri uyu wa 22 Gashyantare 2021 yishwe arashwe n’abitwaje intwaro.
Ni amakuru amaze kwemezwa na Radio Okapi, yatangaje ko Ambasaderi Attanasio yiciwe mu muhanda wa Goma-Rutshuru mu gace ka Kanyamahoro kegereye Pariki ya Virunga.
Hishwe kandi umujandarume (gendarme) w’Umutaliyani wamurindaga ndetse n’umushoferi we, bombi bari mu modoka y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa, PAM.

Bose bari mu modoka ya PAM
Ambasaderi Attanasio wari wakomeretse bikabije, yihutishirijwe mu bitaro by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri RDC, MONUSCO, aza gupfirayo.
Ambasaderi Attanasio yari Ambasaderi w’u Butaliyani muri RDC guhera tariki ya 31 Ukwakira 2019.
Apfuye afite imyaka 46 y’amavuko, asize umugore n’abana batatu.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


