Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yemeje ko umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ari wo wishe Ambasaderi w’u Butaliyani muri, Luca Attanasio, umurinzi we w’Umutaliyani, Vittorio Iacovacci n’umushoferi w’Umunyekongo, Mustapha Milambo.
Byemejwe n’Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wungirije wa RDC ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, Aristide Bulakali Mululunganya, mu itangazo rigenewe itangazamakuru.
Yagize ati: “Imodoka ya PAM yarasiwe mu gitero cya FDLR ku muhanda ujya Rutshuru, Gurupoma ya Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo.”
Yakomeje ati: Ambasaderi Luca Attanasio yarashwe mu nda, ajyanwa i Goma mu bitaro bya Misiyo y’Umuryango w’Abibumbye, aho yaje kwicirwa n’ibikomere.”
Ambasaderi Attanasio n’aba babiri bishwe mu masaa yine y’igitondo cy’uyu wa 22 Gashyantare 2021.
Umutwe wa FDLR ukunze gushinjwa kugaba ibitero muri Pariki ya Virunga, cyane ku barinzi bayo, nk’icyabereye muri Pariki y’Ibirunga muri uyu muhanda uva Rutshuru ugana i Goma mu gace ka Rumangabo tariki ya 24 Mata 2020, kigapfiramo abantu 16 barimo abarinzi 12 n’abaturage 4.

Muri iki gitero cyo ku wa 24 Mata 2020, imodoka y’abarinzi ba Pariki yaratwitswe



2 Responses
RDC yemeje ko FDLR ari yo yishe Ambasaderi w’u Butaliyani n’abandi babiri
Twihanganishije imiryango yabuze ababo kd abitabye imana imana ibakire mubayo .
RDC yemeje ko FDLR ari yo yishe Ambasaderi w’u Butaliyani n’abandi babiri
Twihanganishije imiryango yabuze ababo kd abitabye imana imana ibakire mubayo .