fb_img_16141403607247009.jpg

Amafoto: Ingabo za CAR zahawe imodoka z’intambara

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Centrafrica (CAR) akaba n’Umugaba w’Ikirenga, Faustin Archange Touadéra kuri uyu wa 23 Gashyantare 2021 yashyikirije ingabo z’iki gihugu imodoka z’intambara.

Ni muhango wabereye ku kigo cy’imitozo ya gisirikare, witabiriwe n’abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za CAR, Maj. Gen. Zephyrin Mamadou.

fb_img_16141403607247009.jpg
Perezida Touadéra washyikirije ingabo za CAR izi ntwaro

fb_img_16141403686338213.jpg

Izi ngabo zishyikirijwe ibi bikoresho mu gihe zikomeje urugamba rwo guhashya ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya CPC (Coaltion of Patriots for Change), ushyigikiye François Bozizé urwanya ubutegetsi bwa Touadéra.

Mu mpera z’umwaka w’2020 ni bwo mu bice bitandukanye bya CAR hatangiye kuvugwa ibitero bya CPC, nyuma y’aho Bozizé yari yangiwe kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Bitewe n’imbaraga iri huriro ryari rikomeje kugaragaza, byatumye Guverinoma ya CAR igirana amasezerano n’izindi Guverinoma zirimo iy’u Rwanda n’u Burusiya, ziyoherereza abasirikare badasanzwe bo gufasha ingabo zayo muri uru rugamba.

Nk’uko Guverinoma ya CAR ibyemeza, ingabo za Leta, iz’u Rwanda n’iz’u Burusiya zikomeje guhashya abarwanyi b’iri huriro bari barafashe igice kinini cy’igihugu, aho zigenda zisubiza uduce tumwe na tumwe mu maboko ya Leta.

Ku rundi ruhande kandi, hari izindi ngabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro (MINUSCA) nazo zikomeje kurinda n’amahoro by’abaturage. Izi ngabo nazo ziherutse kongerwaho izari mu butumwa nk’ubu zaturutse muri Sudani y’Epfo.

fb_img_16141401565321438.jpg
Ingabo za CAR zizifashisha izi ntwaro mu guhangana na CPC

fb_img_16141403207031729.jpg

fb_img_16141401677279665.jpg

fb_img_16141403927356573.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *