img-20210301-wa0048_1.jpg

Rusizi: Impanuka y’imodoka yahitanye umumotari n’uwo yari atwaye

Sangiza iyi nkuru

Saa moya n’iminota 53 z’igitondo cyo kuri uyu wa 1 Werurwe, hafi y’ibiro by’Umurenge wa Gihundwe n’Urwunge rw’Amashuri rwa Saint Bruno mu Karere ka Rusizi habereye impanuka ikomeye y’imodoka yahitanye umumotari n’umugenzi yari atwaye, umugenzi akaba yahasize ubuzima impanuka ikiba,umumotari we apfa nyuma ubwo yari ari mu nzira yerekeza ku bitaro bya Kibogora abyoherejwemo n’ibitaro bya Gihundwe.

Nk’uko Niyomwungeri Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Burunga iyi mpanuka yabereyemo akaba n’umwe mu batabaye mbere yabitangarije BWIZA, ngo umumotari witwa Niyonzima Olivier w’imyaka 29 y’amavuko wari ukiri ingaragu, yari atwaye moto ya TVS ifite plaque RE 699, atwaye umugore witwaga Twagiramariya Jeanne w’imyaka 34.

Avuga ko ubwo uyu mumotari yari ageze hafi y’ibiro by’uyu murenge wa Gihundwe, yashatse kunyura ku modoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite plaque RAB 763L yari itwawe n’umushoferi witwa Twagirayezu Damascène w’imyaka 32, agahita ahura n’umugenzi imbere ye wamanukaga ari mu cyerekezo cye, ashatse kubisikana na we ahita akubita moto kuri iyo modoka ayigwamo, uwo mugore ihita imukandagira imumena umutwe imwangiza n’ibindi bice by’umubiri ahita apfa, umumotari na we ngo bigaragara ko yari yangiritse cyane ahita ajyanwa mu bitaro bya Gihundwe kwitabwaho n’abaganga, bimwohereza mu bitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke agwa mu nzira.

img-20210301-wa0048_1.jpg
Iyi ni moto yagonzwe na Fuso

Gitifu ati: “Umurambo w’uyu mugore wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gihundwe, umumotari na we byagaragaraga ko kubaho ari amahirwe yihutanwa ku bitaro bya Gihundwe ngo yitabweho n’abaganga na byo bihita bimwohereza mu bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke, ageze mu nzira ahitwa mu Nyagatare hafi ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rusizi na we aba ashizemo umwuka.’’

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba CIP Karekezi Bonaventure yemereye BWIZA aya makuru na we avuga ko iyi mpanuka yatewe n’uyu mumotari washakaga kunyura kuri iyi modoka agahita ahura n’umugenzi wagendaga n’amaguru bikamogora agakubita moto mu rubavu rwa ya modoka akayigwamo ikabagonga uyu mugore agahita ahasiga ubuzima.

Ati: “Umumotari yashatse guca ku modoka yo mu bwoko bwa Fuso yari yikoreye amabuye iri imbere ye mu gihe yayinyuragaho ahura n’umunyamaguru na we wari mu muhanda, agiye kumugonga amukwepa agana kuri ya modoka yashakaga gucaho ayigonga mu rubavu, ahita agwa n’uwo mugore yari atwaye imukandagira mu mutwe irawangiza bikabije imwangiza n’ibindi bice by’umubiri ahita apfa,umumotari we apfa nyuma ajywanwa kwa muganga.’’

Mu butumwa yatanze, CIP Karekezi Bonaventure yagize ati: “Icya 1 ni ukwihanganisha imiryango y’ababuze ababo muri iyo mpanuka, tugakangurira abatwara ibinyabiziga, cyane cyane abamotari kwitwararika no gushishoza mbere yo kunyura ku bindi binyabiziga, bakubahiriza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka nk’izo za hato na hato.’’

Uyu muhanda ubu uri gushyirwamo kaburimbo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Niyibizi Jean de Dieu yabwiye iki gitangazamakuru ko aka gace kabereyemo iyi mpanuka gasanzwe ari ako kwitonderwa cyane kuko ari iruhande rw’ikigo cy’amashuri, kiliziya n’ibiro by’uyu murenge ari no mu rusisiro abaturage batuye hakaba hahurira abantu benshi, ibinyabiziga bikaba bikwiye kuhaca byagabanije cyane umuvuduko, abagenda n’amaguru na bo bakitwararika uburyo bawugendamo badateza impanuka.

Ati: “Turasaba abawukoresha bose kwitwararika ibyo byose mu rwego rwo kwirinda impanuka cyane cyane ko urimo uranashyirwamo kaburimbo hari abashobora kuwitiranya n’ibyari bisanzwe bakaba bateza impanuka za hato na hato zanahitana ubuzima nk’uko byagenze uyu munsi.’’

Umushoferi wari utwaye iyo modoka yahise atabwa muri yombi, CIP Karekezi akavuga ko dosiye ye igiye guhita ishyikirizwa ubushinjacyaha. Moto bigaragara ko yangiritse cyane n’iyo modoka yo itagize icyo iba na byo biri mu maboko ya polisi.
Twagiramariya Jeanne asize umugabo n’abana 2, uyu mumotari we yari akiri ingaragu.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rusizi: Impanuka y’imodoka yahitanye umumotari n’uwo yari atwaye
    Abitabye Imana baruhukire mu mahoro, abo basize bihangane. Ubwo police irebe igikwiye. Harya ubwo amategeko ateganya iki? Shoferi wa fuso buriya arashinjwa iki? Ko mutubwira ko impanuka yatewe na motari wayigonze mu rubavu.nari nzi ko uwateje impanuka ari we uryozwa ibyabereyemo byose. Numvaga ko hazarebwa assurance ya moto. Murakoze.

  2. Rusizi: Impanuka y’imodoka yahitanye umumotari n’uwo yari atwaye
    Abitabye Imana baruhukire mu mahoro, abo basize bihangane. Ubwo police irebe igikwiye. Harya ubwo amategeko ateganya iki? Shoferi wa fuso buriya arashinjwa iki? Ko mutubwira ko impanuka yatewe na motari wayigonze mu rubavu.nari nzi ko uwateje impanuka ari we uryozwa ibyabereyemo byose. Numvaga ko hazarebwa assurance ya moto. Murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *