Dore urutonde rw’ibihugu 5 bifite umubare w’abaturage bagufi ku isi kuruta ibindi

Sangiza iyi nkuru

Iyo babara uburebure bw’abaturage aba n’aba, hibandwa ku mikurire y’umuntu mu gihagararo, uhereye mu gihe yari umwana kugeza ku basaza. Aha turagaruka ku bihugu bifite umubare munini w’abaturage bafite uburebure butajyanye n’imyaka baba bafite baba abagore n’abagabo muri rusange.
Ubusanzwe buri gihugu cyangwa agace kagira abantu barebare ndetse n’abagufi, ariko hano haraza kugaragaramo ibihugu usanga bifite umubare munini w’abantu bagufi ugereranyije n’ahandi.
[ad id=”44145″]
Dore uko ibyo bihugu bikurikirana.
 

  1. Bolivia

Bolivia ni imwe muri Leta zifite umubare munini w’abaturage bagufi ku isi ugereranyije no mu bindi bihugu.
bol_20120912_wfp-ximena_loza_9803_crop
Iyi leta ngo ifite abaturage usanga abenshi bafite metero ziri ku mpuzandengo ya 1.2 gusa abantu b’ibitsina byombi.
Iki gihugu ni kimwe mu gihugu biherereye muri Amerika y’epfo, aho usanga byibuze umwana umwe mu bana 3 afite ikibazo cy’imirire mibi. Iyi ikaba ari nayo ntandaro yo kudakura ku baturage bo muri icyo gihugu.
Muri iki gihugu, abana bangana byibuze na 42% barwara indwara ziterwa n’imirire mibi ari na cyo cyatumye bimwe mu bihugu bikomeye ku isi birimo Canada, u Bubiligi ndetse n’u Bifaransa bishyiraho gahunda yo kurwanya imirire muri kiriya gihugu.

  1. Indonesia

Iki gihugu nacyo ni kimwe mu bihugu byo ku isi bifite abaturage bagufi benshi, kukaza ku mwanya wa kabiri inyuma ya Bolivia. Impuzandengo (moyenne) y’uburebure bw’aba baturage bujya kungana kuri ibi bihugu byombi, uretse ko basumbanaho uduce duto cyane tutarenga santimetero 50.
Ubu bugufi nabwo bukaba buterwa no kuba abaturage bago batagikura kubera ikibazo cy’imirire mibi, aho gutandukanya umusaza n’umusore bikiri ikibazo. Kugeza ubu umuryango mpuzamahanga wita ku bana UNICEF niwo uri guhangana n’icyo kibazo muri iki gihugu.
[ad id=”44145″]

  1. Philippines

Leta ya Philipine nayo iza ku mwanya wa 3 n’abaturage bafite uburebure bwa 1.5 gusa.
philipinnes
Ubushakashatsi buherutse gusohoka buvuga ko mu mwaka washize abana bakabakaba muri miliyobi n’ibihumbi 800 bafite ikibazo cy’imirire mibi.
Iki kibazo kikaba ari nacyo gituma abantu bu muri kiriya gihugu bagwingira ntibakure uko bikwiye.

  1. Sri Lanka (5 feet, 1.5 inches)

Sri Lanka nay o ni imwe mu bihugu bifite abaturage benshi babana n’ikibazo cy’uburebure budahagije ugereranyije n’imyaka bafite kandi ku bitsina byombi.
Aba baturage nabo bafite uburebure bungana n’ub’w’abo muri Philipinnes. Iki gihugu ngo kikaba gifite iki kibazo cy’imikurire y’abana kugeza mu busaza byawo mu gihe cyataniye gukurikiranwa guhera mu myaka 10 ishize, ariko hakaba nta kirabasha gukorwa. Gusa iki gihugu cyo ngo gifite umwihariko wo kuba kigira abantu bagufi ariko bakagira ikibazo cy’umubyibuho ukabije.

  1. Peru (5 feet, 2 inches)

Peru nayo iza ku mwanya wa 5 mu gihugu bifite abaturage bafite ikibazo cy’uburebure, nabo bakaba basumbanaho utuntu ducye cyane n’abo mu bihugu byavuzwe hejuru.
[ad id=”44145″]
peru
Uku kudakura byo muri iki gihugu ngo byaba byaratewe n’amapfa yigeze kuba muri iki gihugu yamaze igihe kirekire, bigatuma habaho imirire mibi. Nacyo kikaba giherereye muri Amerika y’amajyepfo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *