Umusaza w’imyaka 68 y’amavuko utuye mu mujyi wa Miami yaje kuvumbura ko umugore w’imyaka 24 y’amavuko ari umwana w’umuhungu we (umwuzukuru).
Ubwo umukobwa yarebaga muri album y’umuryango aho yari ibitse, yakomeje kureba amafoto atandukanye nyuma aza kugwa ku ifoto, asanga se umubyara ari umuhungu w’umugabo we (sekuru).
Urubuga 7sur7, rukomeza rutangaza ko umugore wa mbere w’uyu musaza, batandukanye akajyana abana bose bakiri bato bakura batazi se ubabyara.
[ad id=”44145″]
Uyu musaza ngo yatandukanye n’umugore wa mbere, ashaka uwa kabiri nawe babyarana abana ariko batandukana muri 2009, umwaka ushize nibwo yongeye kwiyumvamo urukundo aba acakiranye n’uyu mwuzukuru we babana uko umwe atazi undi babana uko nk’umugore we wa gatatu.
Aganira n’ikinyamakuru Floride Post, uyu musaza avuga ko yahuye n’uyu mukobwa bagakundana ariko we ntiyaza kuvumbura ko urukundo rwabo rwakuruwe n’amaraso amwe nk’umwana na sekuru, gusa birangira babana mu buriri bumwe (sekuru n’umwuzukuru).
Gusa uyu mukobwa ngo akaba yarabwiraga uwo musaza batarabana ko ababyeyi be baba i Montgomery ariko ko baherukana kera kubera ibihe, nyuma yaje kumubwira ko atwite, banahita babana uko.
[ad id=”44145″]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com


