Perezida Kagame na Madamu muri Maroc mu nama yiga ku mihindagurikire y’ikirere

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na madamu Jeannette Kagame, ku munsi w’ejo bageze i Marrakech mu gihugu cya Maroc aho yitabiriye inama ya 22 y’umuryango w’abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere; Muir iyi nama kandi akaba yari kumwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo.
[ad id=”44145″]
Iyi nama iritabirwa n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinonma bagera kuri 40 bakazaganira ku ngamba zo kurushaho kubungabunga ikirere.
mar2-2
Urugendo rwa perezida Kagame mu gihugu cya Maroc ruje rukurikira urw’umwami w’iki gihugu Mohammed VI yagiriye mu Rwanda mu kwezi gushize rugamije guteza imbere imibanire n’ishoramari hagati y’ibi bihugu hakanasinywa amasezerano anyuranye mu by’ubucuruzi harimo n’uruganda rw’imiti.
1479160569front-pix-1
[ad id=”44145″]

mar4-2
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yitabiriye iyi nama

Muri Kamena uyu mwaka, mbere gato y’inama y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe yabereye mu Rwanda muri Nyakanga; perezida Kagame yagiriye urugendo muri Maroc agirana ibiganiro n’umwami w’iki gihugu. Nyuma y’ibi biganiro igihugu cya Maroc cyahise gisaba gusubirana umwanya wacyo mu muryango w’abibumbye nyuma yuko cyari kivanyemo mu 1984.
Amafoto: Village Urugwiro
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theogene U @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *