Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite , Mukabalisa Donatille yatangaje ko gahunda y’uburezi ikomeje gukorwa hagati y’u Rwanda na Swede ifitiye akamaro gakomeye iterambere ry’u Rwanda.
Ibi perezidante w’inteko ishanga amategeko, umutwe w’Abadepite yabitangarije mu gihugu cya Swede kuri uyu wa mbere aho we n’itsinda ry’abadepite ayoboye bakomeje gusura kaminuza ya Uppsala ishami ryigisha amategeko.
[ad id=”44145″]
Perezidante w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Mukabalisa Donathile hamwe n’itsinda ry’abandi badepite ayoboye bari mu gihugu cya Swede ku butumire bw’inteko ishinga amategeko ya Swede.
Mu ijambo yagejeje ku banyeshuri n’abayobozi bo muri Swede, perezidante w’inteko ishinga amategeko yagarutse ku ruhare rw’ubutabera mu kugarura ubwiyunge, Mukabalisa yabwiye aba banyamategeko bo muri Swede ko u Rwanda rwakoresheje uburyo bwo kwishakira ibisubizo mu butabera aho inkiko gacaca n’inzego z’abunzi zafashije igihugu mu kugarura ubumwe n’ubwiyunge.
Ati “Ntitwavuga iterambere tutavuze uburezi, porogaramu zanyu mu burezi ziri gufasha igihugu cyacu mu nzira y’iterambere ry’ubukungu”
[ad id=”44145″]
Kugeza ubu, Abanyarwanda 68 bari gukurikirana amasomo y’impamyabumenyi z’ikirenga muri kaminuza zitandukanye zo muri Swede muri gahunda isanzwe y’ubufatanye hagati ya Kaminuza y’u Rwanda n’igihugu cya Swede.
Kaminuza ya Uppsala aba badepite basuye niyo nkuru mu gihugu cya Swede, yashinzwe mu mwaka 1477, iherereye mu birometero 60 mu majyaruguru mu gace kitwa Stockholm.


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com


