Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2016, bamwe mu basirikare ba Congo (FARDC) nibwo bishoye mu mihanda bigaragambya basaba kwishyurwa imishahara yabo.
Bamwe muri aba basirikare bigaragambije basaba imishahara yabo y’ibirarane imaze imyaka igera kuri 3 abandi amezi 11, aba bakaba ari abofisiye n’abandi b’amapeti yo yasi.
[ad id=”44145″]
Umwe waganiriye na Radiyo Okapi, yagize ati: “kuva muri Mutarama, ntabwo batwishyuye ariko dukomeza akazi, turasaba umukuru w’igihugu ko yashaka igisubizo tukabona imishahara yacu, twavuye Bandundu, Equateur , turi hano mu kazi ariko turicira isazi mu maso”.
Hari bamwe bavuga ko kuva konti zabo bahemberwagaho zagira ibibazo ko amezi amaze kuba menshi badahembwa, ko babwirwa ko batagaragara muri sisiteme(systeme) bishyurirwaho, ariko ko nta cyakozwe ngo bahembwe.
[ad id=”44145″]
Major Ndjike Kaiko, umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri batayo ya 34 ya gisirikare, atangaza ko aba basirikare bigaragambije ubwo habaga isuzuma (contrĂ´le physique), bon go ntabwo bari bahari, kandi iryo suzuma ngo niryo ryabemereraga guhembwa.
Aba basirikare bigaragambyaga ni abo muri batayo ya gisirikare ya 34, ikorera muri Goma ikaba iri muri Kivu y’Amajyaruguru (Nord Kivu).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/bwiza.com


