N’ubwo rumwe mu rubyiruko ruturiye imipaka mu Karere ka Rusizi usanga ruvuga ko rwugarijwe n’ubushomeri n’ubukene kubera kubura icyo rukora n’icyo rukoze ntirukibyaze umusaruro utubutse kubera igishoro kidafashe, ubuyobozi bw’aka karere na bamwe mu bafatanyabikorwa bako bavuga ko hari amahirwe menshi y’iterambere mu ishoramari rufite rutamenya kubyaza umusaruro, rugasabwa gukanguka rukagura imitekerereze kugira ngo rukore rutera imbere.
Rumwe muri rwo rwabashije gutinyuka gukora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, ruvuga ko ubumenyi buke mu ishoramari buri mu bituma rutabona inyungu rwifuza kuko hari n’uburyo ruba rwagombye kubona inguzanyo rukayikoresha, kuba rwagombye kwibumbira hamwe mu makoperative cyangwa amatsinda y’iterambere ariko kutabimenya bigatuma rumwe rukora nka ba nyamwigendaho ntibiruhe amahirwe y’iterambere rwakagombye kubona, rugasaba ko rwahabwa amahugurwa ahoraho ku bijyanye n’imikorere y’ubu bucuruzi kugira ngo rubashe kugira byinshi rusobanukirwa bikirugora mu mikorere.
Mu mahugurwa y’iminsi 3 yahuje urugera kuri 60 rwo mu mirenge ya Kamembe, Gihundwe, Mururu na Bugarama, rwateguriwe n’umuryango nyarwanda wita ku buzima bw’umwana n’umugore (FVA) ku bufatanye n’Akarere ka Rusizi, ku nkunga SIDA (Sweedish international Development Agence) n’u Busuwisi binyujijwe mu muryango Alert international, rwagaragaje ubumenyi buke mu mikorere nk’imbogamizi ituma rukomeza kwitinya, aho rusaba ko rwahabwa amahugurwa ahoraho kugira ngo uku kwitinya kuveho, rusobanukirwe amahirwe rufite mu iterambere, rubashe kwishyira hamwe n’ibibazo rugaragaza bibashe kubonerwa ibisubizo mu buryo bworoshye.
Twizeyimana Patrice w’imyaka 24, utuye mu Murenge wa Gihundwe, avuga ko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye akabura ubushobozi bwo guhita akomeza kaminuza, yishatsemo uburyo yajya yambuka umupaka akajya kurangura inkweto n’imyenda i Bukavu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) akoresheje udufaranga duke yari abonye, ariko kutamenya byinshi muri ubu bucuruzi bituma hari byinshi atageraho.
Ati: “Nk’ubu abenshi dukora nka ba nyamwigendaho kubera kutagira amakoperative dukoreramo kuko ayashinzwe kuyajyamo bitugora no gushinga amashya kugira ngo akomere na byo bikaba ingorabahizi, bigatuma n’ikibazo umuntu yagirira mu gihugu cy’abaturanyi kidakemuka byihuse kuko aba ari wenyine, ariko duhawe amahugurwa ahoraho ku buryo twakwitwara tugezeyo, tukagira amakoperative cyangwa amashyirahamwe azwi twakoreramo n’ubuyobozi bukabasha kudukurikiranira hafi, imikorere yarushaho kuba myiza, tukunguka, tugakora ubu bucuruzi mu mahoro nk’uko tubisabwa tukarushaho kwiteza imbere,imiryango yacu n’igihugu muri rusange bikaboneraho.’’
Umutoniwase Afsa wo mu Murenge wa Kamembe na we ati: ’’Urubyiruko rw’abagore n’abakobwa usanga tukirangwa no kwitinya tukumva ko kwambuka umupaka ugiye gushakisha ari iby’abasore n’abagabo gusa, ariko muri aya mahugurwa twatinyuwe, twumva ko bishoboka, tugasaba ko twakwibandwaho cyane ku nama, gufashwa kubona igishoro no gukurikiranirwa hafi mu mikorere, byanatuma inda zitateganyijwe usanga ari nyinshi mu bice byegereye imipaka zigabanuka kuko igihe twaba twifitiye amafaranga yacu ntawadushuka ngo atujyane mu ngeso mbi, ariko imbogamizi ziracyari nyinshi,cyane cyane izituruka ku kwitinya.’’
Ushinzwe ibikorwa muri FVA ku rwego rw’igihugu, Mushumba Raphael, avuga ko izi mbogamizi zose zizwi ari yo mpamvu yo kurutegurira amahugurwa nk’aya ngo ibyo bibazo byose biganirweho.
Ati: “Byose twabashije kubiganiraho, turusaba gutinyuka rugakoresha duke rubasha kubona, rukibumbira hamwe tukaruhuza n’ibigo by’imari rukaka inguzanyo rukigishwa kuzikoresha neza kuko twatangiye no gufasha rumwe muri rwo kwibumbira mu makoperative, n’ihuriro ryayo ribasha gukorana n’amahuriro yo muri Kongo,ku buryo n’uwagira ikibazo cyakemuka mu mahoro, ayo mahuriro yombi tuzayafasha kumenyana no kuganira ku buryo nta mpungenge zabaho mu mikorere y’urubyiruko rwombi, n’ibindi bibazo byose rwagaragaje bizagenda biganirwaho mu buryo bugamije imikorere inoze, mu mahoro,no kubyaza umusaruro amahirwe y’iterambere aruri imbere.’’
Akarere ka Rusizi gakora ku mipaka y’ibihugu by’u Burundi na RDC, bituma igikozwe cyose mu ishoramari kibasha kubyara inyungu, nyamara rumwe mu rubyiruko ugasanga rugaragaza ubukene n’ubushomeri nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye na kaminuza, Mushumba Raphael akavuga ko uko ruzagenda ruganirizwa n’imyumvire izahinduka aya mahirwe rufite ataboneka henshi mu gihugu akarubera intandaro y’iterambere rirambye.


