Ibyiciro by’ubudehe bishobora kongera kuvugururwa bigashingirwa ku mujyi n’icyaro

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2016 nibwo ikigo cy’ibgihugu gishinzwe imiyoborere cyashyize ahagaragara ubushakashatsi bugaragaza uko abanyarwanda batuye Umujyi wa Kigali bafata imitangire ya serivisi n’imiyoborere mu nzego zibegereye.
Mu kumurika ubu bushakashatsi umuyobozi mukuru ushinzwe ubushakashatsi muri RGB, Dr Usengimana Felicien yavuze ko abatuye mu bice by’icyaro bagaragariije abashakashatsi ko badakwiye kuba mu cyiciro cy’ubudehe kimwe n’icybatuye mu mujyi wa Kigali, ibi uyu muyobozi nawe yemeza ko byumvikana.
[ad id=”44145″]
Dr Usengimana Felicien yagize ati “Mu bice bitandukanye by’icyaro barakubwira bati ‘ni gute wafata icyiciro cya gatatu abaturage bari mu cyiciro cya gatatu mu Mujyi wa Kigali ari kimwe n’icyiciro cya gatatu mu cyaro?’ kandi koko ni ukuri birumvikana. Niyo mpamvu tubabwira ko ibi byiciro by’ubudehe bikeneye gukosorwa kuko tutabeshyanye umuturage uri mu cyiciro runaka mu mujyi wa Kigali ntago yagombye kuba ku gipimo kimwe n’umuturage uri mu cyaro.”
Avuga ko umutungo umuryango utuye mu mujyi winjiza ku mwaka utandukanye n’uwo uwo mu cyaro winjiza, akavuga ko mu kuvugurura ibyiciro by’ubudehe hashingiwe ku mikoro y’umuryango byakemura ikibazo abaturage bahuye nacyo cyo kwisanga mu cyiciro batishimiye.
RGB kandi yagaragaje ko abaturage bagera kuri 52,1 % bashima serivisi z’ubudehe naho abagera kuri 45,6% bazinenga.
Dr Usengimana Felicien yavuze ko impamvu ituma abaturage batabyishimiye, ni iki kintu cyaje cyo guhuza ibyiciro by’ubudehe n’izindi serivisi zirengera imibereho myiza. Ati “Niba umuturage bamubwiye ko niba ari mu kiciro cya mbere bazamurihira mituweri umwana we akigira ubuntu, wawundi wari kuzamuka ahita abivamo agahitamo kwigumira aho kugira ngo agume abone za serivisi.”
[ad id=”44145″]
RGB yagaragaje ko imibare yerekana ko mu mujyi wa Kigali ari ho abaturage bakiri inyuma mu kwishimira serivise bahabwa ibindi Dr Usengimana Felicien avuga ko biterwa no kuba abatuye i Kigali ari abantu bajijutse ku buryo ibyo basaba bihabanye kure n’ubushobozi bw’uturere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *