Tariki ya 5 Ugushyingo 2015 ni bwo Perezida Dr. John Pombe Magufuli yatangiye kuyobora Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania nyuma yo gutsinda amatora yo ku wa 25 Ukwakira 2015 nk’umukandida uhagarariye ishyaka CCM (Chama Cha Mapinduzi) ku majwi 55.06%, atsinze abarimo Edward Lowassa wari uhagarariye CHADEMA, we wagize amajwi 31.91%.
Dr Magufuli wari usimbuye Jakaya Mrisho Kikwete ntabwo byamutwaye igihe kirekire ngo yigarurire imitima y’abaturage ba Tanzania kuko yemeye gusabana nabo mu buryo butandukanye, yiyemeza kubaharira ubuzima bwe mu gihe akiri ku ntebe y’Umukuru w’Igihugu no guteza imbere ibikorwa byabo bibafasha mu mibereho ya buri munsi, cyane cyane ubuhinzi.
Yigeze kuvuga ati: “Nanjye nzi ko muzanyibukira ku byiza, si ku bibi. Kubera ko ubuzima bwanjye nabutambye ku bw’Abatanzaniya b’abakene. Ku bw’iyo mpamvu, twese duhaguruke, ntidupfe imyanya y’ubuyobozi, ntidupe amadini, ntidupfe amoko, twese twubake Tanzania.”
Perezida Magufuli yapfuye mu masaa kumi n’ebyiri y’umugoroba w’ejo tariki ya 17 Werurwe 2021, azize indwara y’umutima. Aya makuru yatangajwe na Visi Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan.
Ijambo rya nyuma Magufuli yageneye Abatanzania
Tariki ya 19 Gashyantare 2021, Perezida Magufuli ubwo yari mu muhango wo gushyingura Ambasaderi John Kijazi wari Umunyamabanga Mukuru wa Leta, yahamagariye Abatanzaniya kwizera imbaraga z’Imana, ababwira ko itajya inanirwa gutsinda ibyo babona ko bikomeye birimo icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi kuva mu mpera z’umwaka w’2019.
Yagize ati: “Ndongera mbasabe bavandimwe banjye, tumenye ko Imana ihari, Imana ni yo ishoboye byose. Ndashimira abakuru b’amatorero, mwakomeje kubwiriza iri jambo. Dukomeze dukomere ku Mana bavandimwe Batanzaniya. Umwaka ushize twarawutsinze, birashoboka ko uyu nguyu ari ikindi kigeragezo, nabwo nidukomera ku Mana tuzawutsinda. Ntiduterane ubwoba kuko ntitwabasha kugera iyo tugana. Birashoboka ko hari ubwo twabuze Imana, birashoboka ko hari ubwo twahuye n’ikigeragezo nk’uko byagenze ku Bisirayeli ubwo bajyaga i Kanani ariko dukomere ku Mana bavandimwe Batanzania.”
Yakomeje ati: “Gupfa ho tuzapfa, ushobora kwicwa na Malaria, ushobora kwicwa na kanseri, ukicwa n’indi ndwara kuko urupfu rurahari ariko ntituzigere dutera umugongo Imana. Ni cyo mbasaba, dukomere ku Mana. Abavandimwe b’Abayisilamu bashyizeho igihe cyabo cyo gusenga, na Mufti yarambwiye mbasabe Abatanzaniya dukomeze gusenga Imana.”
Icyo gihe Magufuli yasabye Abatanzania ko kuva Abayisilamu batangije gahunda yo gusenga, abandi bakirisitu nabo babafasha mu bihe by’amasengesho by’iminsi itatu, kandi bakiriyiza. Ati: “Njyewe nizeye ko tuzatsinda. Imana ifite ububasha kuri buri kintu. Mbasabe bayobozi ba buri torero nk’uko musanzwe mubigenza, mukomeze musenge, tuzatsinda. Umwaka ushize twaratsinze, uyu tuzawutsinda, imyaka yose tuzayitsinda kuko Imana ntiyigeze iterarana iki gihugu. Umwaka ushize twaratsinze, tugera ku bukungu bwa ‘Middle Income’ kandi Corona yari ihari.”
Perezida Magufuli apfuye yari amaze amezi akabakaba atanu atangiye kuyobora manda ya kabiri yagombaga kuzarangira mu 2025. Itegekonshinga rya Tanzania riteganya ko mu gihe Umukuru w’Igihugu agize ikibazo gituma adakomeza inshingano, by’umwihariko urupfu, asimburwa n’umwungirije. Bivuze ko Visi Perezida Samia Suluhu Hassan ari we ugiye kuyobora mu nzibacyuho kugeza iyi manda irangiye.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


