Perezida wa Repubulika ya Kenya, Uhuru Kenyatta yashyizeho iminsi 7 yo kunamira Dr Magufuli wayoboraga Tanzania, waraye apfuye ku mugoroba w’ejo tariki ya 17 Werurwe 2021.
Itangazo Perezida Kenyatta mu itangazo ryo kuri uyu wa 18 Werurwe yashyizeho umukono, yagize ati: “Nababajwe n’urupfu rw’umuvandimwe, Nyakubahwa John Pombe Magufuli, Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania.”
Yakomeje ati: “Mu izina rya Guverinoma n’abaturage ba Kenya, nihanganishije umufasha wa Perezida, Nyakubahwa Madamu Janet Magufuli, abana babo n’umuryango wose; nkaba nifatanyije na Guverinoma n’abaturage ba Tanzania muri ibi bihe bikomeye. Tanzania iri mu bitekerezo n’amasengesho yacu.”
Perezida Kenyatta yatangaje ko kubura umuyobozi w’icyerekezo nka Dr Magufuli ari igihombo ku Isi yose no ku mugabane wa Afurika.
Mu rwego rwo kwifatanya na Tanzania, umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’umugabane wa Afurika, Perezida Kenyatta yavuze ko ashyizeho iminsi 7 y’icyunamo ku rwego rw’igihugu.
Ati: “Njyewe Uhuru Kenyatta nshingiye ku bubasha nahawe nka Perezida wa Repubulika ya Kenya, ntegetse ko mu buhamya bukomeye abaturage ba Kenya bafite kuri Perezida John Pombe Magufuli, Repubulika ya Kenya izagira icyunamo cy’iminsi 7.”
Muri iki cyunamo kiratangira uyu munsi kikazarangira izuba rirenze ku munsi uyu Mukuru w’Igihugu azashyingurwa, ibendera rya EAC n’irya Kenya arimo n’ari kuri misiyo zayo za dipolomasi arururutswa kugeza hagati nk’ikimenyetso cyo guha icyubahiro Dr Magufuli.
Perezida Kanyatta ashyizeho icyunamo nyuma ya Tanzania, aho Visi Perezida Samia Suluhu Hassan nyuma yo kubika urupfu rwa Dr Magufuli, yatangaje ko iki gihugu kizagira icyunamo cy’iminsi 14.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


