Umugabo w’ibiro 500 amaze imyaka 25 atarasohoka ngo agere hanze

Sangiza iyi nkuru

Iman Ahmad Abdulati, ni umugabo w’imyaka 36 y’amavuko. Avuka mu mujyi wa Alexandria muri Egypt, akaba avugwaho kuba umwe mu bantu bapima ibiro byinshi ku isi, ku biro bye bisaga 500.
[ad id=”44145″]
Uyu mugabo, amaze hafi imyaka isaga 25 adakandagira hanze kuko atabasha kuva aho ari, ahubwo yibera iwe mu nzu.
Uyu mugabo utabasha kubyuka ahubwo uhora aryamye, ngo ntabura kwiyongera ibiro uko bwije n’uko bukeye, bityo umuryango we ukaba waramuburiye igisubizo cyangwa ubundi bufasha.
Uyu mugabo atangaza ko yamaze kwiyakira ndetse n’umuryango we ukaba waramaze kwakira ibyawubayeho, ari na cyo cyatumye aha uburenganzira umuvandimwe we bwo gutangaza aya makuru kugirango amenyekane ahantu hose.
Impamvu nyamukuru y’uyu mubyibuho udasanzwe, ngo yaba ari impanuka yigeze gukora ubwo yari mu kigero cy’imyaka 11 y’amavuko, kuva ubwo ntiyabasha kuba yagira aho ajya yewe habe no ku ishuri. Kuva ubwo nibwo umuryango we watangiye kumwitaho kuri buri kintu cyose haba ku biryo, imyambaro yewe kugeza no kujya ku bwiherero.
[ad id=”44145″]
Abaganga bavuga ko yagize ikibazo cy’uburwayi abantu bakunze kwita imidido, ubusanzwe ifata igice kimwe cy’umubiri nk’amaguru n’ahandi, kikabyimba cyane kurusha ibindi bice bisigaye. Gusa uyu we ngo akaba ari umwihariko kuko uretse umutwe, ahandi hose hakura uko bukeye n’uko bwije.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *