Abantu 10 barimo n’umugore bafashwe n’iperereza nyuma y’uko bigaragaye ko biyitirira imitungo isa n’itagifite beneyo, aba bantu bakihimbira ibyangombwa bigaragaza ko iyo mitungo ari iyabo kugirango babigurishe.
[ad id=”44145″]
Aba bakekwa bakaba bibanda ku kugurisha imitungo irimo ubutaka , ibibanza cyangwa amazu akodeshwa bigaragara ko benebyo bamaze igihe badakoresha cyangwa badahora hafi.
Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police(ACP) Theos Badege avuga ko Polisi imaze kwakira ibirego bitandatu byo muri ubu bwoko mu mezi atatu ashize.
Urugero rwagarutsweho kuri bamwe mu bakora ubwo buriganya batandatu baherutse gufatirwa mu karere ka Kicukiro, harimo n’umugore wiyitaga umugore w’umwe mu bo bari bafatanyije agatsiko, bakaba na ba nyir’ubutaka bwagurishwaga, abandi batatu bakaba abatangabuhamya mu gihe uwa gatandatu akora nk’umuranga cyangwa komisiyoneri.
ACP Badege agira ati:”Twamenye amakuru ko mu bantu tumaze iminsi dushakisha, hari nkabo benda kugurisha ikibanza, twahise twohereza abashinzwe kubatahura babafashe banabasangana izindi mpapuro mpimbano zitandukanye.”
Yakomeje avuga ko bigana icyangombwa cy’ubutaka cyitwa UPI(Unique Parcel Identifier) kikaza gisa n’icy’umwimerere kandi ubusanzwe kigira umubare rukumbi ukiranga udashobora kuranga ibibanza bibiri; ukaba ujyana n’akarere, umurenge n’akagari giherereyemo.
Aba bantu ngo bigana impapuro zose zikenerwa mu igurisha n’ihinduranya ry’ibyangombwa by’icyagurishijwe.
[ad id=”44145″]
Ku myirondoro y’imyiganano, bakoresha iya nyayo iba iri ku makarita ndangamuntu baba baribye cyangwa baratoye, ariko bagahindura ifoto iba iriho bagashyiraho iyabo.
Polisi iragira abaturage inama kwitondera abantu baha imyirondoro yabo irimo irangamuntu , ibyangombwa mpamo by’ubutaka n’izindi mpapuro z’agaciro kuko bishobora kwiganwa nyuma bigakoreshwa mu buryo butemewe nko mu igurisha ry’imitungo yabo n’ibindi, ndetse anabasaba kuyitungira agatoki abo bakeka ko bari mu bikorwa nk’ibi.
Kugeza ubu, iperereza rirakomeje ngo harebwe niba nta bakozi mu by’ubutak haba mu nzego z’uturere, imirenge, utugali n’ahandi baba bihishe inyuma y’ibi bikorwa by’ubwambuzi.
Polisi y’u Rwanda yirinze gutangaza amazina y’abakekwa ngi bitica iperereza.
[ad id=”44145″]
Biteganyijwe ko uhamwe n’icyaha cyo guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko nyiganano ahanishwa ingingo za 318, 323, 609 na 610 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
@Bwiza.com


