Kenya: Umuherwe yemereye ibitaro byose ibyuma byuzuye ‘oxygen’ y’agaciro ka miliyari 2.9 FRW

Sangiza iyi nkuru

Umuherwe wo muri Kenya witwa Narendra Raval uyoboye uruganda rwa Devki Group ku wa 29 Werurwe 2021 yemereye ibitaro byose muri iki gihugu ibyuma byuzuyemo umwuka wo guhumeka, ifite agaciro ka miliyoni 327.75) z’amashilingi akoreshwayo angana na miliyari 2.9 z’amafaranga y’u Rwanda (FRW).

Ni icyemezo uyu muherwe yafashwe nyuma y’aho Leta ihuruje abaturage baba babitse ibi byuma (cylinders) mu ngo zabo ko babiha ibitaro kuko bibikeneye cyane, by’umwihariko muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 cyugarije Kenya.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya, Mutahi Kagwe aherutse kuvuga ko mu ngo z’abaturage habitse ibi byuma bibarirwa mu 20,000 kandi ibitaro bibikeneye cyane. Yagize ati: “Hari ibyuma byo kubikamo umwuka bigera ku 20,000 mu ngo. Ndasaba Abanyakenya bose kuzana ibi byuma byihuse kugira ngo ibigo [bibishinzwe’ bibyifshishe mu kugeza umwuka ‘oxygen’ ku bitaro.”

Kagwe yavuze ko bitewe n’ibura ry’ibi byuma, bimwe bisigaye ku isoko bikomeje kuzamurirwa igiciro cyane, bikaba binagoranye byibuze kubitumiza mu mahanga. Muri Kenya, icyuma kimwe kigura amashili ya Kenya abarirwa mu 40,000.

Narendra Raval mu nkuru dukesha Kenya, nyuma yo gutangaza ko azatanga ibi byuma, yagize ati: “Twahisemo gutanga ibyuma birimo umwuka wa ‘oxygen’ kubera ko ibitaro byinshi byari bikeneyye umwuka wo gufasha abarwayi ba Covid-19.”

Uruganda rwa Devki Group rusanzwe rutunganya ibikoresho birimo ibyuma bibikwamo umwuka wa ‘oxygen’ mu bindi byuma bitagikoreshwa. Naval yasabye ibitaro bibikeneye kugana amashami yarwo aherereye muri Mombasa, Ruiru na Athi River.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *