Ntabwo twagiye gusaka Dr Kayumba_RIB

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko uru rwego rutigeze rusaka Dr Christopher Kayumba ukurikiranweho icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ni nyuma y’aho ishyaka RPD Dr Kayumba yashinze, kuri uyu wa 30 Werurwe 2021 ryatangaje ko abakozi bane ba RIB bafotoye ibintu byose byose byo mu nzu y’uyu munyapolitiki no hanze.

Iri shyaka ryagize riti: “Abakozi bane ba RIB ni bo bamusatse ndetse bafotora ibintu byose byo mu nzu no hanze.”

Dr Murangira yahakaniye igitangazamakuru ibyo kuba uru rwego rwarasatse Dr Kayumba, ngo ahubwo icyakozwe ni ugusura aho bikekwa ko icyaha cyakorewe.

Yagize ati: “Ntabwo twagiye gusaka Kayumba ahubwo twagiye gusura aho batubwiye ko icyaha cyakorewe kugira ngo tubihuze n’ibyo batubwiye.”

Uyu muvugizi wa RIB yagaragaje ko hari uwaba yarareze Dr Kayumba ko yaba yaragerageje kumufatira ku ngufu muri uru rugo, abakozi b’uru rwego bakaba baragiye kureba niba hari ihuriro y’ibyavuzwe n’urega n’imiterere y’urugo rw’uyu munyapolitiki.

Dr Kayumba aregwa ihohotera rishingiye ku gitsina n’uwitwa Fiona Muthoni Ntarindwa yigishije muri Kaminuza. Hari andi makuru avuga ko yaba yararezwe n’abandi bakobwa babiri bigeze kumukorera mu rugo, mu myaka 8 ishize.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *