Hashize amezi arenga 4 mu mujyi wa Rusizi havugwa ibibazo bikomeye by’amazi meza ndetse hari n’uduce abaturage bavuga ko umwaka wose ushize nta n’igitonyanga babona muri robine (robinets) zabo aho bamwe bibagiwe ko zinahari izibwe cyangwa mubazi zibwe ntibabimenye, bigera n’aho bamwe mu bakozi barimo n’ab’Akarere bataka kujya ku kazi batoze no kubura icyo abana barya bavuye kwiga kubera kubura icyo batekesha, kuri uyu wa 29 Werurwe WASAC ikaba yagize icyo ibivugaho.
Mu kiganiro na BWIZA, Umuyobozi wa WASAC muri Rusizi na Nyamasheke Rugeruza Ramadhan, yemeye ko iki kibazo cyabayeho koko, avuga ko cyatewe n’ikorwa ry’imihanda myinshi ya kaburimbo mu bice bitandukanye by’uyu mujyi uhereye ku mupaka wa Rusizi ya mbere bikagira ingaruka ku bahaturiye b’imirenge ya Kamembe na Mururu, Hotel du Lac ihubatse n’indi nyubako y’ababikira yakira abashyitsi ihari,ikigo nderabuzima n’ibindi bihakorerwa bikenera amazi meza bikahazaharira.
Hari kandi akagari ka Kamashangi mu mujyi rwagati ahitwa muri Cité igice cy’epfo aho hashize umwaka wose bavoma ibishanga abandi bakayabona bayaguze amafaranga menshi batateganije, igice cya Cyapa-Badive unyuze ku bitaro bya Gihundwe aho byagize ingaruka zikomeye no ku bigo by’amashuri bihari, umudugudu w’imiturire witwa Kamabuye na wo umaze amezi arenga 6 abaturage bavuga ko abana babo bakubitirwa mu bishanga bagiye kuvoma ndetse bamwe bakanahakomerekera, igice cyitwa Matewusi cyo cyabuze n’ibyo bishanga kivomamo, uyu muyobozi akavuga ko ibi byose byagize ingaruka ku bafatabuguzi babo.
Ati: “Ni byo koko habayeho ikibazo bitewe ahanini n’ikorwa ry’imihanda ya kaburimbo mu bice byinshi by’uyu mujyi, byagiye bigira ingaruka ku bafatabuguzi bacu kuko amatiyo yacaga mu mihanda hagati biba ngombwa ko twimura ibyo bikorwa remezo by’amazi byari biyirimo bikajya ku ruhande,bituma abaturage batabona serivisi muri ibyo bice.’’
Yarakomeje ati: “Ahabaye ibibazo cyane nimu kagari ka Kamashangi muri Cité ahacitse amatiyo menshi, ku muhanda Cyapa-Badive uciye ku bitaro bya Gihundwe, Matewusi na Rusizi ya mbere.’’
Kubyerekeranye n’uko nyuma y’ubuvugizi bwakozwe n’itangazamakuru hari ibice byahise biyabona kandi iyo mihanda igikorwa, ati: ’’Ikibazo cyo cyarabaye, nta yandi mahitamo twari dufite uretse kubaka bushya ibyo bikorwa remezo by’amazi, amatiyo akubakwa bushya akuwe mu mihanda rwagati akubakwa mu mpande zayo, twayashyizemo, hari ayo tumaze gushyiramo amazi, n’ikindi gice gisigaye ari bushyirwemo mu minsi itarenze 2, hari n’aho usanga umuturage afite amazi umuturanyi we atayafite, abatekinisiye bacu bagiye kubikurikirana ku buryo mu minsi itarenze 2 iki kibazo kiba kibonewe igisubizo kirambye mu bice byinshi.’’
Avuga ko igice cyo mu mujyi rwagati mu kagari ka Kamashangi ari ho hazaba hasigaye, na ho bitarenze impera za Mata uyu mwaka bakazaba bayabonye, akavuga ko amakosa atera ibi byose yakozwe kera mu bagiye bubaka amatiyo y’amazi mu mihanda rwagati, kuyakuramo mbere y’uko umuhanda ukorwa bikaba byadindiza cyane ikorwa ryawo, ari yo mpamvu ahakorwa imihanda ya kaburimbo muri ibi bihe hakunze kuvugwa ibibazo by’amazi.
Uyu muyobozi aravuga ibi ariko mu gihe uhagarariye sosiyete ikora imihanda muri uyu mujyi ( NPD) Kabarinda Joseph aherutse gutangariza Bwiza.com ko ibura ry’amazi ntaho rihuriye n’ikorwa ry’imihanda yabo ikibazo cyashakirwa ahandi, Rugeruza Ramadhan we akavuga ko uko kwimura ibikorwa remezo by’amazi mu gihe n’umuhanda ukorwa hari igihe bitabura guteza ibibazo nk’ibyo by’amazi ariko igisubizo cyabonetse, ibibazo nk’ibyo bya hato na hato bitazongera, cyane ko no gushyira imiyoboro y’amazi mu mihanda rwagati bitazongera.
Ati: “Turisegura ku bafatabuguzi bacu kuko tutabahaye serivisi uko bikwiye muri icyo gihe cyose, tukabasaba kutadutakariza icyizere kuko dukora ibishoboka byose ngo bisubire uko byahoze,igihe kandi hari utishimiye serivisi zacu yajya atubwira, bakanabungabunga ibikorwa remezo byose begererwa kuko bihenda cyane.’’
WASAC mu karere ka Rusizi yakunze kunengwa n’abaturage imitangire mibi ya serivisi, kutabegera no kubabeshya igihe hari ugize ikibazo ikavuga ko iza kugikemura umuturage agategereza agaheba, uyu muyobozi utarahamara igihe kinini akavuga ko ibyo byose bigiye guhinduka.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


