Umwana w’imyaka 10 yasohoye igitabo cy’impapuro 67

Sangiza iyi nkuru

Umwana w’imyaka 10 y’amavuko ukomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Rebecca Malkia Bashi, tariki ya 15 Werurwe 2021 yasohoye igitabo mbarankuru (novel) gifite impapuro 67.

Iki gitabo cy’uyu mwana uba muri Mali cyitwa “The Magic Bracelets” mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “Ibikomo Bidasanzwe”, kivuga ku mukobwa w’imyaka 11 y’amavuko witwa Eveline wagiye gushakisha umuvandimwe we mu ishyamba, yifashishije imbaraga zidasanzwe.

Igitangazamakuru Actualité cyaganiriye na Rebecca Bashi, akibwira uburyo yatangiye gutekereza kwandika ibitaro n’intego ye mu gihe azaba yaramaze gukuru.

Yakibwiye ati: “Nkunda kwandika, mfite byose bikenewe byamfasha kwandika amateka. Ninkura, nzandika ibitabo gusa ntabwo nzi niba kazaba ari ko kazi kanjye.”

Iki gitabo yasohoye yatangiye kugitegura ubwo yari afite imyaka 7 nk’uko yabitangaje, akirangiza mu Gushyingo 2020 abifashijwemo n’abarimo sekuru, se n’umuvandimwe we. Kiboneka ku rubuga rwa Amazon rucururizwaho ibitabo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *