Umuhanzi TID umaze igihe mu muziki wo mu gihugu cya Tanzania (Bongoflava), aravuga ko uyu muziki wataye indangagaciro zawo bitewe n’abahanzi baza bigana injyana zo mu bindi bihugu.
[ad id=”44145″]
Ubwo yagiranaga ikiganiro na Radio EFM kuri uyu wa Kane, TID yavuze ko ubusanzwe Bongoflava yari ishingiye ku ruvange rwa hip hop na RnB.
TID yagize ati: “Ukuri k’umuziki wa Bongoflava kwaratakaye abantu ubu barashaka kuririmba nk’Abanyanijeriya, abantu barashaka kwigana ibintu byo hanze, ariko wibuke ko Bongoflava bisobanuye uruvange rwa Hip Hop na RnB”.
[ad id=”44145″]
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko yafashe icyemezo cyo kwandika indirimbo Confidence mu rwego rwo kugaragariza urubyiruko icyo rugomba gukora mu ndirimbo zarwo.
Iyi nkuru dukesha Bongo5 ivuga ko TID hari aho avuga ko yanatunguwe no kubona abategura ibihembo bya muzika bananirwa guhemba abahanzi bagize uruhare mu iterambere ry’umuziki.
Umva indirimbo Confidence ya TID hano

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


