Wema Sepetu, umukobwa ukomoka muri Tanzania wamenyekanye cyane ubwo yari mu rukundo n’umuhanzi Diamond, kuri ubu yongeye kuvugwaho byinshi kubera video arimo ari mu buriri asomana n’umusore.

Ibinyamakuru byo muri Tanzania bitangaza ko umusore wasomanaga n’uyu mukobwa ari uwitwa Kalisah, bikagaragara ko ibyo bakoraga byose bari mu buriri.
Sepetu akaba yongeye kugaragara ari mu munyenga w’urukundo nyuma y’igihe gito ashwanye na Sultan Idris w’imyaka 23 y’amavuko wanegukanye Big brother Africa (BBA 2014).

Bakaba barashwanye nyuma y’iminsi mike nabwo bitangajwe ko inda y’impanga uyu mukobwa Sepetu yari amutwitiye yavuyemo.
Wema Sepetu wanabaye Miss Tanzania 2006, yavuzweho byinshi ubwo yari mu rukundo na Dimond, umuhanzi wo muri Tanzania ndetse unakunzwe.
Ubwo urukundo rwabo rwagurumanaga byatangazwaga ko benda kurushinga biza kurangira uyu musore ateye uw’inyuma Sepetu abana na Zari, umugore wanahise amubyarira imfura yiyongera ku bana 3 yari yarabyaranye n’umugabo we wa mbere.
Uretse ibi bikorwa uyu mukobwa Sepetu akunze kuvugwaho bamwe bakanabifata nk’uburaya, Wema Sepetu ubu akina film akanamurika imideli muri Tanzania.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamikazi Gentille/Bwiza.com


