Kim Kardashian yagaragaje ubwambure bwe atwite bitera urujijo mu bafana -AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Kim Kardashian umugore w’icyamamare Kanye West akomeje kwigaragaza mu mafoto agaragaza ubwambure bwe, kuri iyi nshuro yatangiye kugaragaza ko akiri mwiza kandi ateye neza n’ubwo atwite.

2B46D48E00000578-3193870-_No_Photoshop_Good_lighting_Pregnant_Kim_Kardashian_posed_naked_-a-5_1439312011559
Aya niyo magambo Kim Kadashian yanditse

 
Kardashian akimara kubyara imfura ye North ,abaganga bamubwiye ko nta wundi mwana azabyara,ariko kubw’amahirwe Imana imukuraho igisuzuguriro.
Nyuma yo kumva amakuru avuga ko yaba yarahindanye kubera gutwita ariko yahisemo gushyira rukuta rwe rwa Instagram amafoto agaragaza ubwambure bwe n’uko ateye kugira ngo amare mpungenge abavuga n’abamusebya.
2B423CC600000578-3193870-_Some_days_I_look_bigger_Kim_34_explained_that_it_depends_when_s-a-1_1439312011417
Umubyibuho ni wose kuri Kim

 
Ku mafoto Kardashian yanditseho amagambo agaragaza ko ubwiza bwe ntaho bwagiye kubera ko atwite, anemeza ko yashakaga kumara impaka abakekaga ko ubwiza bwe bwagabanyutse kubwo gutwita.
Kardashian yagize ati”byajyaga bivugwa ko nabyibushye cyane,ariko nashatse gukuraho urujijo,ndetse abandi bajyaga bavuga ko nabaye mubi ariko nabyo nshatse kugaragaza ko ari ukwibeshya.
2B46D61C00000578-3193870-_Everyone_s_body_is_diffrent_The_E_Star_bared_all_and_explained_-a-6_1439312011667
Kwifotoza yambaye ubusa ari umubyeyi ntacyo bimubwiye

 
Rimwe na rimwe mfotorwa ntararya bigatuma ngaragara nk’aho ndi muto,ubundi naba maze kurya bikagaragara ko mbyibushye,byose biba bifite impamvu.
Ndahamya ko nimara kubyara byose bizashira kuko biba bitandukanye, ku bagore batwite ni ngombwa ko umubiri uhinduka ,njye nzi kwiyitaho no kurinda ubwiza bwanjye kabone n’ubwo ntwite.
2B3E1A8C00000578-3193870-Modest_bump_The_TV_star_squeezed_into_a_revealing_black_ensemble-a-4_1439312011467
N’iyo nabyibuha,nzi uburyo nabigenza nkagumana ubwiza bwanjye,ndi umunyamugisha kuba ntwite ndetse ndi n’umunya mahirwe uko naba meze kose ndi mwiza kandi ndi uw’igikundiro naho abavuguga ibihuha bo ni akazi kabo ni bakomeze bavuge. ”
2B3DDD5700000578-3193870-Revealing_Kim_flashed_her_bra_in_a_sheer_top_and_figure_hugging_-a-3_1439312011443
Kardashian yatangaje bwa mbere amakuru y’uko atwite mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi anatangaza se w’umwana ku munsi w’abagabo,biteganyijwe kandi ko azibaruka umuhungu mu kwezi k’ukuboza.
Gusa n’ubwo yakekaga ko aya mafoto ari bukureho urujijo akanatuma bamwe mu bamuvugaga ko yahindanye baceceka byarushijeho gukara kuko yavuzweho byinshi ndetse akanakwirakwizwa hose ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *