Leta ya Uganda yahaye umuhanzi akaba nâumushoramari wâUmunyamerika ukomoka muri Senegal, Aliaune Damala Badara Thiam uzwi nka Akon ikibanza kinini cyo kubakamo umujyi.
NBS dukesha aya makuru kuri uyu wa 5 Mata 2021 yatangaje ko iki kibanza gifite ubuso bwa kilometero kare (km2)2.59 gusa ntiyatangaje aho giherereye, umujyi Akon azacyubakamo ukaba ugomba kuzaba wuzuye mu mwaka wâ2036.
Mu kiganiro nâabanyamakuru cyabereye i Kampala kuri uyu wa 5 Mata, Akon yasobanuye ko uyu mujyi uzaba ugizwe nâibice bitandukanye birimo: ikizaharirwa guteza imbere ibikorwa byâimyidagaduro, ibitaro bizaba bibasha kwakira abarwayi 10,000 icya rimwe, icyanya kizaharirwa ubucuruzi nâibigo byâimari ndetse nâibigo byâuburezi.
Ati: âUmujyi wa Akon [muri Uganda] uzaba ufite igice cyâimyidagaduro kubera ko muri abantu benshi muri Uganda batabona aho gufatira amashusho nâamajwi meza, batabona sitidiyo (studio) nziza zibatunganyiriza filimi,… bazabyungukiramo cyane.
Yakomeje ati: âTuzaba tunafite agace kahariwe ubuvuzi kazaba karimo ibitero bifite ibitanda byâabarwayi 10,000 nkâahantu heza ho kujya kwivuriza. Ntabwo bizaba bigisaba ko ujya kwivuriza mu Bufaransa cyangwa i Dubai; ahubwo uzigumira mu rugo, uhabonere ubuvuzi.â
Uyu ni umujyi wa kabiri Akon atekereje kubaka ku mugabane wa Afurika, nyuma yâundi yise âAkon Cityâ ateganya gutangira kubaka muri Senegal guhera muri uyu mwaka kugeza mu 2024, ukazuzura utwaye miliyari 6 zâamadolari ya Amerika.

Yabwiye abanyamakuru ko ateganya kubaka imijyi no mu bindi bihugu byo kuri uyu mugabane, ariko agahamya ko we ubwe nta bushobozi bwâamafaranga afite bwo kuyiyubakira, gusa akemeza ko akorana nâabashoramari ku buryo bazamufasha kugera ku ntego.
Kurikira ibiganiro nâamavidewo binyura kuri Bwiza TV


