Aline Gahongayire yasubiyemo indirimbo ya Alex Dusabe

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya Imana, Aline Gahongayire afatanyije na Serge Rugamba basubiyemo indirimbo ya Alex Dusabe yitwa ‘Umwami Yesu’. Gahongayire yatangaje ko yasubiyemo iyi ndirimbo kubera ko ayikunda cyane. Ati “Indirimbo yanditswe na Alex Dusabe imaze imyaka isaga icyenda. Ni indirimbo nakunze kera ndi muto hanyuma negera Alex Dusabe nk’umuntu w’umunyabigwi mu muziki musaba […]

Shampiyona: Rayon Sports yisanze mu itsinda ry’urupfu

Tombora igaragaza uko amakipe agomba guhura mu matsinda ya shampiyona y’u Rwanda yari imaze igihe yarasubitswe, yasize ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports zisanze mu tsinda rimwe. Ni tombora yakozwe nyuma y’inama nyunguranabitekerezo yahuje abanyamuryango ba Ferwafa bo mu cyiciro cya mbere ndetse na Komite Nyobozi y’uru rwego. Ni inama yabaye kuri uyu wa […]

Nyamagabe: Poste de Santé yari imaze imyaka 2 idakora, igiye gukora nyuma y’uruzinduko rwa Minisitiri Gatabazi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yasuye Akarere ka Nyamagabe kuri uyu wa Kabiri aganira n’abahagarariye abaturage, bamugezaho ibibazo bitandukanye birimo icya Poste de Santé yubatswe ikaba imaze imyaka ibiri idakora. Yasuye Nyamagabe muri gahunda arimo yo kugirana ibiganiro n’abayobora inzego z’ibanze mu mirenge ihana urubibi n’ishyamba rya Nyungwe, byitabirwa n’abavuga rikumvikana muri iyi […]

Museveni yategetse ko habaho iperereza ryimbitse ku rupfu rwa Musenyeri Kizito

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye ibindi bisobanuro byimbitse bigaragaza uburyo Dr Cyprian Kizito Lwanga wari Arikiyepisikopi wa Kampala yapfuyemo. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Musenyeri Kizito yasanzwe mu cyumba cy’icumbi rye yapfuye. Dr Charles Ssekitoleko, Umuhuzabikorwa ushinzwe ubuvuzi muri Arikidiyosezi ya Kampala ejo ku wa Mbere, yatangaje ko Musenyeri Dr Cyprian […]

Abantu nibareke amarangamutima_CP Kabera ku mugeni warajwe muri sitade

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, kuri uyu wa 6 Mata 2021 yasabye abantu kureka guterwa amarangamutima n’abarimo umugeni warajwe muri sitade yambaye agatimba, bazira kudakurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Uyu mugeni, umusore bari bashyingiranwe ndetse n’abandi barenga 50 bafatiwe mu rugo rwa nyiri hoteli ya Rainbow, ruherereye mu Murenge […]

Perezida Suluhu agiye gukora amavugurura mu kurwanya Covid-19

Perezida mushya wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, kuri uyu wa 6 Mata 2021 yagaragaje ko agiye gukora amavugurura mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19. Ni nyuma y’igihe gikabakaba umwaka Leta ya Tanzania imaze nta ngamba cyangwa amabwiriza ishyiraho byo kwirinda iki cyorezo cyibasiye Isi kuva mu mpera z’umwaka w’2019. Perezida […]

Hadutse ukutavuga rumwe ku ngingo yo kuraza abageni muri sitade byakozwe na polisi

Muri wikendi ishize, polisi yagaragaje abantu bari mu bukwe burenze bubiri i Kigali bafashwe bakarazwa muri sitade banacibwa amande baryozwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 gusa ni ingingo itavugwaho rumwe by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga. Kuri iyi ngingo, haba kuri Twitter na Facebook nka zimwe mu mbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane mu Rwanda, bamwe baravuga ko […]

Rusizi: Igihembwe kirangiye abana hafi 800 bataye ishuri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko kugeza igihembwe cya kabiri cy’amashuri cyarangiye abana hafi 800 bataye ishuri ku bagera ku 5000 bari bararitaye umwaka ugitangira batarigarutsemo kubera impamvu zinyuranye, bukavuga ko mu ntangiriro z’igihembwe gitaha buzakomeza gufatanya n’izindi nzego kubashakisha bukareba ko hari abarigarukamo. Iki kibazo ubu buyobozi, ababyeyi abarezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bemeza ko […]

Uganda yahaye Akon ikibanza kinini cyo kubakamo umujyi

akon_city.jpg

Leta ya Uganda yahaye umuhanzi akaba n’umushoramari w’Umunyamerika ukomoka muri Senegal, Aliaune Damala Badara Thiam uzwi nka Akon ikibanza kinini cyo kubakamo umujyi. NBS dukesha aya makuru kuri uyu wa 5 Mata 2021 yatangaje ko iki kibanza gifite ubuso bwa kilometero kare (km2)2.59 gusa ntiyatangaje aho giherereye, umujyi Akon azacyubakamo ukaba ugomba kuzaba wuzuye mu […]

2021: Perezida Kagame mu bantu 50 bagize Afurika indashyikirwa mu ikoranabuhanga

photocollage_1617691913750.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizwe ku rutonde rw’abantu 50 bateje imbere ikoranabuhanga ry’umugabane wa Afurika muri uyu mwaka wa 2021. Ni urutonde rwakozwe n’ikinyamakuru Jeune Afrique, kigendeye ku bintu bitandukanye bifitanye isano n’urugendo ikoranabuhanga ry’uyu mugabane ryanyuzemo kugeza uyu munsi wa none. Ni urugendo rwatangiye mu 1987 ubwo Umunyarwanda wari ufite ubwenegihugu bwa Congo […]

Gatabazi yasabye abayobozi gukemura ibibazo batabanje gutegereza ko bigera kuri Perezida Kagame

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney kuri uyu wa 5 Mata 2021 yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze mu mirenge ya Ruheru na Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru ko bajya bakemura ibibazo by’abaturage, batabanje gutegereza ko bigera ku Mukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame. Minisitiri Gatabazi yavuze ku bibazo abaturage bakunze kugeza kuri Perezida Kagame iyo […]

Sahara Marocain : Ouverture d’un Consulat Général du Sénégal à Dakhla

La République du Sénégal a ouvert, le 4 avril 2021, un Consulat Général à Dakhla, lors d’une cérémonie présidée par le Ministre des Affaires Etrangères, de la Coopération Africaine et des Marocains Résidant à l’Etranger, Nasser Bourita et la Ministre des Affaires Etrangères, et des Sénégalais de l’Extérieur, AïssataTallSall. Il s’agit de la 10èmereprésentation diplomatique […]

Kubabaza abantu gutya no kubakoza isoni sibyo bituma batinya cyangwa birinda corona-Umugeni warajwe muri sitade na polisi

Umwe mu bageni, umukobwa utifuje gutangazwa amazina wari wakoze ubukwe bugahagarikwa na we akajyanwa kuri sitade akanacibwa amande, avuga ko ibyamubayeho ari “agahomamunwa” gusa akavuga ko atari wo muti watuma abantu birinda Coronavirus. Muri wikendi ishize, polisi yagaragaje abantu bari mu bukwe burenze bubiri i Kigali bafashwe bakarazwa muri sitade banacibwa amande baregwa kurenga ku […]

Clarisse Karasira yamaganye Polisi y’u Rwanda yaraje abageni muri Stade

Umuhanzi Karasira Marie Clarisse ari mu bamaganye Polisi y’igihugu, nyuma y’uko iraje abageni yafashe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 muri Stade. Abageni batumye Karasira yamagana Polisi ni abaheruka gufatirwa mu kagari ka Muyange ho mu murenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro. Aba bageni n’abo bari kumwe barenga 50 bafatiwe mu rugo rwa nyiri […]

Meya wa Kampala, Lukwago yituye hasi mu misa yo gusabira Mgr. Lwanga

Hari amakuru avuga ko Meya w’Umujyi wa Kampala, Erias Lukwago yituye hasi ubwo yari yitabiriye misa yo gusabira Musenyeri wa Kampala, Dr Cyprian Kizito Lwanga wapfuye azize umutima. Bimwe mu bitangazamakuru muri Uganda biravuga ko ku wa Mbere tariki 5 Mata 2021, Lukwago wari wicaye mu banyacyubahiro muri uwo muhango, yituye hasi, ahgasohorwa anyuze mu […]

Abanyakenya bibasiye IMF ikomeje guha Leta inguzanyo

inguzanyo.jpg

Bamwe mu Banyakenya bakoresha imbuga nkoranyambaga bibasiye ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, gikomeje guha Leta inguzanyo kandi itarishyura n’iyo cyayihaye mbere. Ni nyuma y’aho tariki ya 2 Mata 2021 Inama y’Ubutegetsi ya IMF yari imaze gutangaza ko igiye guha Leta ya Kenya indi nguzanyo ya miliyari 2.34 z’amadolari ya Amerika ($) yo kuyifasha guhangana n’ingaruka z’icyorezo […]

Nigeria: Imfungwa 1800 zatorotse, esheshatu zirigarura mu gihe 35 zanze gutoroka

Imfungwa zirenga 1800 zatorotse gereza muri Nigeria nyuma yuko igabweho igitero n’abagabo bitwaje intwaro, nkuko abategetsi babivuze. Amakuru avuga ko abateye binjiye mu mbuga y’iyo gereza yo mu mujyi wa Owerri uri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nigeria, bakoresheje ibiturika bagaturitsa ingufuri ku muryango. Amakuru avuga kandi ko imfungwa esheshatu zagarutse muri gereza, mu gihe […]

Barasaba u Burundi gufatanya n’u Rwanda mu iperereza ku rupfu rwa Ntaryamira n’abaminisitiri babiri

Abagize umuryango wa AVOD w’imfubyi n’abapfakazi b’abaminisitiri babiri bapfanye na Cyprien Ntaryamira na Juvénal Habyarimana n’ishyaka Sahwanya-FRODEBU kuri uyu wa 5 Mata 2021 basabye Leta y’u Burundi gufatanya n’iy’u Rwanda gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege barimo ryabaye mu myaka 27 ishize, bose bakahasiga ubuzima. Aba baminisitiri bapfanye na Ntaryamira ni Ciza Bernard na Simbizi Cyriaque. […]