Muri wikendi ishize, polisi yagaragaje abantu bari mu bukwe burenze bubiri i Kigali bafashwe bakarazwa muri sitade banacibwa amande baryozwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 gusa ni ingingo itavugwaho rumwe by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga. Kuri iyi ngingo, haba kuri Twitter na Facebook nka zimwe mu mbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane mu Rwanda, bamwe baravuga ko polisi yakoze akazi kayo ko kubahiriza amategeko n’ibihano ateganya ku batubahirije amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Covid-19. Ni mu gihe hari n’abavugko gufunga abageni ku munsi w’ubukwe bwabo bikabije kuko ubukwe n’abageni ari ibintu byubahwa mu muco w’Abanyarwanda. Biragayitse, ni ubugome Bamwe mu batanze ibitekerezo ku nkuru ya BWIZA kuri Facebook bavuga ko ibyakozwe ari ubugome ndetse ari ugukabya. Hari n’abatatinye gutanga ibitekerezo bigaragara ko birimo uburakare (ntibiri muri iyi nkuru). Umwe witwa Niyobuhungiro Rugamba Rwanda ati ” Police yu Rwanda yanditse amateka gufunga umugeni kumunsi wubukwe!” Elkiza Umutoni yasubije agira ati ” ubuse namateka cg ahubwo izatuma abantu Banga ubutegetsi buriho.” Jeremie Nsengiyera ati ” Rwose uvuze ukuri kera bazajya bavugango mu Rwanda higeze kubaho police yafataga abageni nabatashye ubukwe bose ikabaraza kugasozi(stade).ngo kuko batambaye agapfukamunwa.Biriya ni humiliation ikabije nukwereka abantu ko ntacyo bamaze.Ariko ubundi kiriya gihano cyo cyazanwe nande?” Ce Le ati ” Iri ni ikosa polisi yakoze nayo iryemere twese turi abantu ariko tugomba kubahana. Gusebya abageni bigeze aha sibyiza na gato pe” Uwamahoro Francoise ati ” Iyi nkuru yambabaje ku buryo no mu nzozi zanjye yakomeje igaruka.” Kamanzi JMV ati ” Ngo batojwe kinyamwuga nogukoza abantu isoni ndetse n’IGIHUGU cyabo! gusa biragayitse cyane!.” Richard Kaptain Brawn ati ” Nkabo ba police uwampa kubabaza ikibazo kimwe? Nababaza ibyobakoreye abobageni aribo bibabyeho ukobabyitwaramo? Ubwo si ubugome ahubwo nindengakamere twabagaye kd nimivumo ntibazayikira.”” Ni ibitekerezo byinshi by’abanenga ku buryo BWIZA itabigarukaho byose. Polisi yakoze akazi kayo Ku rundi ruhande ariko, hari abavuga polisi yitwaye neza mu nshingano zayo (Keeping law and order). Hari abavuga ko ibyakozwe byari bikwiriye. Uwitwa Gatera John Kigeli Rwabugili ati ” Umugeni utazi kubahiriza amategeko x we aba yiyubashye !? Muge mureka kuzana amarangamutima imbere yamategeko iyo amategeko mugonganye urabyirengera ikindi aba sabanyamahanga amategeko arazwi turayakurikirana twese birabujijwe gukora reception ibindi murimo simbizi.” Bruno Metsu ati ” Ni leta y’ubumwe n’ umubyeyi. Amategeko y’ubahwe gusa sinziko abana babo bazagira gukunda igihugu nibazabwirwa inkuru yababyeyi babo.” Gilbert Mwiza ati ” uziko bagiye babarira abambaye udutimba twese twatwambara tukajya mutubari tukanywa kakahava.” Kuri Facebook kandi uwitwa Nkurunziza Diomede yanditse ati: “Ni abageni ariko b’Abanyarwanda bagomba kubahiriza amabwiriza n’amategeko kuba abageni ntibihindura amategeko, none se iyo umuntu yabaye umugeni ayoba ubwenge? Mwagiye mureka amaranga mutima ko Covid 19 nayo itayagira.” Umuvigizi wa polisi y’u Rwanda, CP Kabera John Bosco yabwiye abanyamakuru ko abantu bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, cyane cyane abakora ibirori. Yavuze ko bamwe mu bo bafatiye muri hotel ku Kimironko bari kwiyakira bari bageze kuri 60, iyi hotel nayo yahise ifungwa mu gihe cy’ukwezi. Ubundi bukwe bwahagaritswe buri kuba ababurimo bakarazwa muri stade bwabereye Kicukiro, Kabuga i Kigali no mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’ i Burasirazuba. Ibyakozwe na polisi bikomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyamabaga no mu bantu hagati yabo, buri wese avuga uko abyumva. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

8 Responses
Hadutse ukutavuga rumwe ku ngingo yo kuraza abageni muri sitade byakozwe na polisi
Oya rwose biriya bizagira ingaruka ku amatora ataha kandi biraha abarwanya leta imbaraga

Ariko rero nti mukihutire kuvuga cyane muge mubanza mutekereze kuba ari abageni ntibikuraho kuba abanyarwanda kandi bagomba kugendera ku mabwiriza, nizera ntashidikanya ko mbere yo gukora ubukwe bari bazi neza umubare ntarengwa wabagomba kwitabira ubukwe, ikindi bazi neza ko ibirori bitemewe sinumva impamvu biha police yakoze ibyo isabwa kandi twibuke ko police ntabwo ariyo ishyiraho amabwiriza icyo ikora yubahiriza amabwiriza yahawe bariya rero bishimiye ibirori birengagiza ko covid itababarira abageni, sinzi ko iyo bataza gufatwa bagakora ibyabo bagataha bagasanga banduye covid aribwo bajyaga kwishima nyamara iyo havamo umwe agahitanwa niki cyorezo nkeka byari kubababaza.so twirenganya police kuko siyo yazanye covid.

Ariko se abantu mwabaye mute??police iriho kugirango yubahirize amategeko abageni barenze kumategeko ningombwa bahanu ntamuntu urihejuru yamategeko kuko twase turangana .Mureke gugabya icyi cyorezo utakizi nuwo kitaratwara abe niyompamvu murikuzana imitetokumbu

Sha nikibazo kabisa iyi covid.Je ndi Umurundi ntuye belgique navuga ko polisi yakoze bimwe vyakinya frika cane ifise uko ibyayo biteguye,muga aho ntuye utubahirije amabwirizwa baguca amande ubwo ivyawe bikambandanya m’urufasoni ufashwe kabiri ubwo niho bagutumako kwisigura jewe navuga turabe muri Afrika yacu tudahasha cane abazungu bo barazi ivyo bakoze tu kandi nyuma bishobora kuzohindukirira Afrika yacu dusange twarasubiye inyuma cane ino se ko dukora kandi imirimo I komeza neza kumategeko bugara bimwe bitabafitiye akamaro. Murantunga