Gatabazi yasabye abayobozi gukemura ibibazo batabanje gutegereza ko bigera kuri Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney kuri uyu wa 5 Mata 2021 yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze mu mirenge ya Ruheru na Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru ko bajya bakemura ibibazo by’abaturage, batabanje gutegereza ko bigera ku Mukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame.

Minisitiri Gatabazi yavuze ku bibazo abaturage bakunze kugeza kuri Perezida Kagame iyo yasuye uturere, aho muri Ruheru na Nyabimata wasangaga abenshi barwanira ‘micro’ kugira ngo bamumenyeshe ibyo abayobozi mu nzego z’ibanze batabakemuriye.

Yavuze ko ibi bidakwiye, abayobozi bakabaye bakemura ibi bibazo, birinda ko bigera ku Mukuru w’Igihugu.

Nk’uko tubikesha KT Press, Minisitiri Gatabazi yaje gukomoza kandi ku bayobozi bita abaturage bashyira ahabona ibibazo bafite ‘abarwayi bo mu mutwe, ababaza uko bazajya babaha amakuru arimo arebana n’umutekano mu gihe babita ‘abarwayi bo mu mutwe’.

Yabajije ati: “Umuturage numwita umurwayi wo mu mutwe, azagufasha ate mu bikorwa byo kubungabunga umutekano? Azaguha amakuru ate? Azakubera ate umutangamakuru?

Mu rwego rwo gukemura ibibazo mbere y’uko bigera ku Mukuru w’Igihugu, Minisitiri Gatabazi yahaye abaturage ba Ruheru na Nyabimata nimero ye bwite ya telefone kugira ngo aho bizaba ngombwa, bajye bamuhamagara, bamwitabaze.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Gatabazi yasabye abayobozi gukemura ibibazo batabanje gutegereza ko bigera kuri Perezida Kagame
    Nyakubahwa Ministre GATABAZI tabara Abaturage n’igishimishije ndumva Uzi akarengane kabo n’uburyo Abo bayobozi b’ibanze bitwara Mu Baturage, Nyakubahwa Ministre Uyu munsi kuwa kabiri Mu ma Sayine Mu Karere ka Rubavu Mu Mirenge wa Gisenyi Mu kagari ka Mbugangari Abaturage batunguwe na Gitifu wako kagari ubwo yinjiraga muri Boutique imwe agasangamo umuturarage utambaye agapfukamunwa atangira kubiziza nyiri Boutique umugabo nyiri Boutique atangiye kwisobanura uwo Mu Maman Gitifu abwirana uwo mugabo n’uburakari bwinshi ngo: CECEKA WAMBWA WE! Umugabo ati hi! Asubiramo WAMBWA WE! Abari bahagaze hanze bumiwe kandi yamws’imbwa hanze hahagaze umugore wuwo nyiri Boutique, none Nyakubahwa Uwise umuturage ngo n’umusazi n’uyu mugore Gitifu wa Mbugangari i Rubavu Bitaniyehe, Rubavu ko bayivuga kenshyi Aho si nkaba baharabika akarere kose? NAHAWE MINISTRE.

  2. Gatabazi yasabye abayobozi gukemura ibibazo batabanje gutegereza ko bigera kuri Perezida Kagame
    Nyakubahwa Ministre GATABAZI tabara Abaturage n’igishimishije ndumva Uzi akarengane kabo n’uburyo Abo bayobozi b’ibanze bitwara Mu Baturage, Nyakubahwa Ministre Uyu munsi kuwa kabiri Mu ma Sayine Mu Karere ka Rubavu Mu Mirenge wa Gisenyi Mu kagari ka Mbugangari Abaturage batunguwe na Gitifu wako kagari ubwo yinjiraga muri Boutique imwe agasangamo umuturarage utambaye agapfukamunwa atangira kubiziza nyiri Boutique umugabo nyiri Boutique atangiye kwisobanura uwo Mu Maman Gitifu abwirana uwo mugabo n’uburakari bwinshi ngo: CECEKA WAMBWA WE! Umugabo ati hi! Asubiramo WAMBWA WE! Abari bahagaze hanze bumiwe kandi yamws’imbwa hanze hahagaze umugore wuwo nyiri Boutique, none Nyakubahwa Uwise umuturage ngo n’umusazi n’uyu mugore Gitifu wa Mbugangari i Rubavu Bitaniyehe, Rubavu ko bayivuga kenshyi Aho si nkaba baharabika akarere kose? NAHAWE MINISTRE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *