Rusizi: Igihembwe kirangiye abana hafi 800 bataye ishuri

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko kugeza igihembwe cya kabiri cy’amashuri cyarangiye abana hafi 800 bataye ishuri ku bagera ku 5000 bari bararitaye umwaka ugitangira batarigarutsemo kubera impamvu zinyuranye, bukavuga ko mu ntangiriro z’igihembwe gitaha buzakomeza gufatanya n’izindi nzego kubashakisha bukareba ko hari abarigarukamo.

Iki kibazo ubu buyobozi, ababyeyi abarezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bemeza ko gihangayikishije cyane, kinateye inkeke kuko uyu mubare ngo ari munini cyane n’ubwo ngo ugereranije n’abarenga 5000 babarurwaga mbere hari intambwe yatewe mu kubagarura mu ishuri.

Akiganiraho na Bwiza, Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, yavuze ko hari impamvu zinyuranye zabiteye, zirimo abangavu barenga 100 batewe inda bakanga kugaruka batwite, abandi barabyaye, abagiye gukora omirimo inyuranye igihe bari mu ngo kubera COVID-19 n’abandi, bose bagishakishwa ngo bagaruke.

Ati: “Kugeza ubu mu mpera z’iki gihembwe turabarura abana hafi 800 batagarutse kwiga kubera impamvu zinyuranye zirimo abangavu barenga 100 batewe inda barimo n’ababyaye ntibagaruka,kandi umwana ukibyara ako kanya ntiyahita agaruka mu ishuri, aba akeneye kuruhuka gato ngo azarigarukemo afite imbaraga, abashatse abagabo na bo ntibagaruka, abagiye mu mirimo inyuranye bakaryoherwa n’ifaranga mu gihe kirekire bamaze iwabo kubera icyorezo cya COVID-19, izo mpamvu hamwe n’izindi tugikurikirana ni zo zateye umubare ungana kuriya kutagaruka mu ishuri.’’

Yarakomeje ati: “Twari twatangiye umwaka tubarura abarenga 5000 baritaye, ku bufatanye n’inzego zitandukanye bamwe bagenda bagaruka uretse bariya hafi 800 kugeza ubu bataragaruka bitewe n’izo mpamvu zose. T uracyabashakisha,dufite icyizere ko hari abazagaruka n’ubwo tutajya aho ngo tuvuge ko ari bose, kuko uretse abo baba bari konsa, hari n’ababa bararwaye cyane ku rwego rwo kuba batahita bagaruka, birumvikana ko hari abo tutazabona.’’

Umwe mu barimu bigisha muri G.S du Bon Bonseil Muganza mu Murenge wa Muganza avuga ko abarenga 10 muri iri shuri baritaye ntibagaruke, abenshi bakaba ari abaryohewe n’amafaranga bakoreraga mu biruhuko bya COVID -19 mu mirimo inyuranye iboneka mu mirenge igize ikibaya cya Bugarama, akavuga ko bamwe n’ubusanzwe wabonaga badakunda ishuri ari nko guhatiriza, basa n’ababonye urwitwazo bumva ko ibyo barimo ari byo bibafitiye inyungu kuruta guhatirwa kwiga batabishaka, amezi bamaze batiga amera nk’abashyize mu bundi buzima.

Ati: “Turabafite baritaye n’ubwo ubuyobozi bw’ishuri ari bwo bwamenya umubare nyawo kuko dufite abakobwa 4 batagarutse bitewe n’uko bari batwite, hari n’abagiye ku bagabo batwite ntibagaruke n’andi mashuri twumvise abagiye ku bagabo ubuyobozi bukabakurayo ariko ntibajye ku mashuri, abana benshi bo bataye amashuri kugaruka birananirana si ibanga rwose.’’

Yarakomeje ati: “Nk’ubu hari umukobwa uturanye n’ishuri aha mu murenge wa Muganza waritaye afatirwa mu Karere ka Nyamasheke yihishe kwa bene wabo ashaka kujya i Kigali mu kazi ko mu rugo, agarurwa ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’umudugudu atuyemo n’uwo yari arimo i Nyamasheke, ariko yanga kugaruka mu ishuri. Iyo dutashye tuvuye kwigisha abandi turamubona rwose ari iwabo akatubwira ko atazarigarukamo kuko ngo yari yarakoze ku ifaranga mu bindi yakoraga igihe batigaga kubera COVID-19, yari ageze mu wa 3 w’ayisumbuye kandi birumvikana ko atari we wenyine.’’

Nubwo umuyobozi w’iri shuri Soeur Nyirahakizimana Collette avuga ko batarakora urutonde rwose rw’abana batarigarutsemo ariko bahari, agakeka ko bamwe bagiye kwiga ahandi n’ubwo n’abatararigarutsemo kubera izindi mpamvu bahari.

Ati: “Turabafite batagarutse ariko ntiturakora urutonde neza ngo tubamenye bose n’aho baherereye kubera andi maraporo tukirimo kandi ntitwahita tumenya aho bari bose tutararukora, turateganya kurukora mbere yo gutangira igihembwe gitaha ni ho tuzamenya neza umubare nyawo w’abaritaye, impamvu zabo n’abagiye kwiga ahandi.’’

Umwana wo muri umwe mu mirenge igize umujyi wa Rusizi we yabwiye iki gitangazamakuru ko nyuma yo gupfusha ababyeyi agasigara arerwa na nyirakuru utishoboye, yabuze imyenda n’ibikoresho by’ishuri bituma arireka.

Ati: “Nigaga mu ishuri ribanza muri GS Saint Bruno mu Murenge wa Gihundwe, maze gupfusha ababyeyi bombi nyogokuru tubana amburira imyenda y’ishuri, najyana itari iy’ishuri abandi bana bakanseka n’ikigo ntikimfashe, mbura n’undi unyitaho mba ndiretse ariko nyibonye nasubirayo ni uko nabuze uyimpa.’’

Akarere ka Rusizi kabarirwamo ibigo by’amashuri y’inshuke, abanza, ayisumbuye asanzwe, n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro birenga 160, bibarirwamo abanyeshuri barenga 75,000, bamwe mu bana, cyane cyane abo mu kibaya cya Bugarama bakavuga ko n’ubucucike bukabije bubabuza kwiga bisanzuye buri mu bituma barita bakigendera.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *