photocollage_1617691913750.jpg

2021: Perezida Kagame mu bantu 50 bagize Afurika indashyikirwa mu ikoranabuhanga

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizwe ku rutonde rw’abantu 50 bateje imbere ikoranabuhanga ry’umugabane wa Afurika muri uyu mwaka wa 2021.

Ni urutonde rwakozwe n’ikinyamakuru Jeune Afrique, kigendeye ku bintu bitandukanye bifitanye isano n’urugendo ikoranabuhanga ry’uyu mugabane ryanyuzemo kugeza uyu munsi wa none.

Ni urugendo rwatangiye mu 1987 ubwo Umunyarwanda wari ufite ubwenegihugu bwa Congo Kinshasa, Miko Rwayitare, yakoraga terefoni za mbere zakandagiye muri Afurika; kugeza muri uyu mwaka wa 2021 Afurika ibarurwamo abakoresha terefoni zigendanwa zirenga miliyoni 500.

Kiriya gitangazamakuru kivuga ko bariya bantu 50 barimo na Perezida Kagame, cyabatoranyije ku rutonde rwamazina arenga 300.

Ubushobozi bwo guhanga udushya binyuze mu mbaraga z’amafaranga, imiyobore no kumenyekana biri mu byo Jeune Afrique yagendeyeho ikora ruriya rutonde, ariko nanone yibanda ku bikorwa byabaye hagati ya 2020 na 2021.

Perezida Kagame ari ku mwanya wa 11 kuri ruriya rutonde ruriho abantu bo mu bihugu bitandukanye by’Isi, ndetse akaba ari na we mukuru w’igihugu wenyine ururiho.

Perezida Kagame yashyizwe kuri ruriya rutonde kubera uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere ikoranabuhanga, cyane kuva muri Werurwe umwaka ushize ubwo icyorezo cya COVID-19 cyageraga mu Rwanda.

Byabaye ngombwa ko serivisi zitandukanye zitangwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, nk’uburyo bwo kurinda abantu guhura cyane bikaba byagira uruhare mu gukwirakwiza icyorezo.

Abandi benshi bari kuri ruriya rutonde biganjemo abayobozi b’ibigo bitandukanye by’ikoranabuhanga, gusa bagaragaramo umubare muto cyane w’abagore.

Abanya-Nigeria, abanya-SĂ©nĂ©gal n’abanya-Afurika y’Epfo ni bo biganje kuri ruriya rutonde.

Urutonde rw’abantu 50 bagize Afurika indashyikirwa mu ikoranabuhanga ruyobowe n’umunya-Zimbabwe ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza Strive Masiyiwa, usanzwe ari umuyobozi w’ikigo cya Econet.

Umufaransa JĂ©rĂ©my Sacha Hodara Poigonnec washinze akanaba umuyobozi w’ikigo cya Jumia ni we uri ku mwanya wa kabiri, agakurikirwa n’umunya-Nigeria, Shola Ezra Akinlade Olubi washinze akanaba umuyobozi wa Paystack.

photocollage_1617691884562.jpg

photocollage_1617691913750.jpg

photocollage_1617691951438.jpg

photocollage_1617692009417.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *