Shampiyona: Rayon Sports yisanze mu itsinda ry’urupfu

Sangiza iyi nkuru

Tombora igaragaza uko amakipe agomba guhura mu matsinda ya shampiyona y’u Rwanda yari imaze igihe yarasubitswe, yasize ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports zisanze mu tsinda rimwe.

Ni tombora yakozwe nyuma y’inama nyunguranabitekerezo yahuje abanyamuryango ba Ferwafa bo mu cyiciro cya mbere ndetse na Komite Nyobozi y’uru rwego.

Ni inama yabaye kuri uyu wa Kabiri, isiga hashyizweho amatsinda y’uburyo amakipe azakina iyi shampiyona igiye gukinwa mu gihe cy’amezi abiri ari imbere.

Rayon Sports yisanze mu itsinda rya kabiri ihuriyemo n’amakipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United, cyo kimwe na Rutsiro bari baguye miswi mbere y’uko shampiyona isubikwa mu mwaka ushize.

Byitezwe ko shampiyona izatangira tariki ya 01 Gicurasi maze irangire tariki ya 29 Kamena 2021.

Biteganyijwe ko muri buri tsinda hazaba umukino ubanza n’uwo kwishyura, hanyuma ikipe ebyiri za mbere zihite zijya muri ¼ cy’irangiza.

Imikino ya ¼ na ½ hazakinwa umukino umwe, ikipe itsinzwe ihite ivamo.

Ikipe izatwara igikombe cya shampiyona, izahita ibona itike yo guhagararira u Rwanda muri CAF Champions League mu gihe iya kabiri izahita ibona iya CAF Confederation Cup.

Amakipe atazagera muri ¼ cy‘irangiza, azahura hagati yayo maze hishakemo abiri azamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Uko amatsinda azaba ateye

Itsinda A:

APR FC
BUGESERA FC
AS MUHANGA
GOLLIRA FC

Itsinda B:

RAYON SPORTS FC
KIYOVU SPORT
GASOGI UNITED
RUTSIRO FC

Itsinda C:

POLICE FC
AS KIGALI FC
MUSANZE FC
ENTENCELES FC

Itsinda D:

MUKURA VS
SUNRISE FC
MARINES FC
ESPOIR FC

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Shampiyona: Rayon Sports yisanze mu itsinda ry’urupfu
    APR niyo yakoresheje tombola? Ariko ntacyo nabo ntacyo bazasarura ku kibuga tu!

  2. Shampiyona: Rayon Sports yisanze mu itsinda ry’urupfu
    APR niyo yakoresheje tombola? Ariko ntacyo nabo ntacyo bazasarura ku kibuga tu!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *