Abantu nibareke amarangamutima_CP Kabera ku mugeni warajwe muri sitade

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, kuri uyu wa 6 Mata 2021 yasabye abantu kureka guterwa amarangamutima n’abarimo umugeni warajwe muri sitade yambaye agatimba, bazira kudakurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Uyu mugeni, umusore bari bashyingiranwe ndetse n’abandi barenga 50 bafatiwe mu rugo rwa nyiri hoteli ya Rainbow, ruherereye mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro bari kwiyakira, barenze kuri aya mabwiriza, bajya kurazwa muri Sitade ya IPRC Kicukiro.

Amafoto yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba w’uyu wa 5 Mata 2021, yagaragaragamo uyu mugeni wambaye agatimba, yatangiye gukurura amarangamutima y’abayabonye, bamwe bibasira Polisi y’u Rwanda, bayishinja gutakaza ubumuntu ubwo yafataga iyi ngingo, bamwe bavuga ko yirengagije agaciro k’ubukwe mu muco nyarwanda.

CP Kabera mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu, yavuze ko abantu bareka guterwa amarangamutima n’igihano uyu mugeni yahawe, kuko mu gutanga ibihano ku batubahirije amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, nta kurobanura kugomba kubaho.

Abajijwe niba kuraza umugeni wambaye agatimba muri sitade byaba nta kibazo kirimo bijyanishijwe n’umuco nyarwanda, CP Kabera yagize ati: “Ahubwo ngira ngo haba habaye ikibazo bayimwambuye ariko mu gihe ayambaye kandi ari umunsi w’ubukwe bwe…umuntu bamufatiye mu bukwe, yambaye agatimba, polisi ntiyakamwambuye, none se ikibazo cyabaye ni ikihe ? Njye ntekereza ko byaba bibi polisi imwambuye agatimba. Abantu nibareke amarangamutima, nta kurobanura.”

CP Kabera avuga ko uwarenze ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, uko yaba yambaye kose, yafatwa, akerekwa itangazamakuru rikamufotora, ati: “Kugira ngo n’abandi bose babirebereho, babitinye, babiveho, babireke.”

Amabwiriza mashya aherutse gushyirwaho na Guverinoma y’u Rwanda avuga ko ubukwe bugomba kuba ariko bukitabirwa n’abantu batarenze 20, akavuga ko kandi kwiyakira (reception) bitemewe. CP Kabera yabishimangiye ati: “Biranditse mu byemezo by’inama y’abaminisitiri.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

22 Responses

  1. Abantu nibareke amarangamutima_CP Kabera ku mugeni warajwe muri sitade
    erega gutanga ibihano bikarishye no gutera abaturage ubwoba sibyo kuraho covid19 ahubwo bahindure sistem yokwigisha abaturage

  2. Abantu nibareke amarangamutima_CP Kabera ku mugeni warajwe muri sitade
    erega gutanga ibihano bikarishye no gutera abaturage ubwoba sibyo kuraho covid19 ahubwo bahindure sistem yokwigisha abaturage

  3. Abantu nibareke amarangamutima_CP Kabera ku mugeni warajwe muri sitade
    Birambabaje Bite agahinda kubona Police baduhaye bakora nk ama Lobots nta Jujmemnt bagira. Bitwaye agahinda kumva Umuvugizi mukuru wa Police azaragara nkaho ariwe Lobot nkuru, niba azi agaciro k ubukwe niba nawe yarabukoze ntabwo yavugako ntacyo bitwaye. Ibi bigaragaza ko nabo bakora amakosa babibona aha ntabumuntu burimo ni Ugukora nkaza Lobots

  4. Abantu nibareke amarangamutima_CP Kabera ku mugeni warajwe muri sitade
    Birambabaje Bite agahinda kubona Police baduhaye bakora nk ama Lobots nta Jujmemnt bagira. Bitwaye agahinda kumva Umuvugizi mukuru wa Police azaragara nkaho ariwe Lobot nkuru, niba azi agaciro k ubukwe niba nawe yarabukoze ntabwo yavugako ntacyo bitwaye. Ibi bigaragaza ko nabo bakora amakosa babibona aha ntabumuntu burimo ni Ugukora nkaza Lobots

  5. Abantu nibareke amarangamutima_CP Kabera ku mugeni warajwe muri sitade
    ariko wa mugabo we uri umunyarugomo! icyakunyereka mubwana bwawe! ushobora kuba waragendaga utera abantu amabuye!
    none ko uvuga kubahiriza amategeko , buriya kuraza umuntu muri stade byanditsehe mugitabo cy’amategeko? urakabya! wagirango uzahoraho!

  6. Abantu nibareke amarangamutima_CP Kabera ku mugeni warajwe muri sitade
    ariko wa mugabo we uri umunyarugomo! icyakunyereka mubwana bwawe! ushobora kuba waragendaga utera abantu amabuye!
    none ko uvuga kubahiriza amategeko , buriya kuraza umuntu muri stade byanditsehe mugitabo cy’amategeko? urakabya! wagirango uzahoraho!

  7. Abantu nibareke amarangamutima_CP Kabera ku mugeni warajwe muri sitade
    None se mu bihano biteganwa harimo kurazwa muri stade. Amategeko ntabwo akuraho ubumuntu.

  8. Abantu nibareke amarangamutima_CP Kabera ku mugeni warajwe muri sitade
    None se mu bihano biteganwa harimo kurazwa muri stade. Amategeko ntabwo akuraho ubumuntu.

  9. Abantu nibareke amarangamutima_CP Kabera ku mugeni warajwe muri sitade
    Uwo mugeni ntacyo aricyo imbere yamategeko.

  10. Abantu nibareke amarangamutima_CP Kabera ku mugeni warajwe muri sitade
    Uwo mugeni ntacyo aricyo imbere yamategeko.

  11. Abantu nibareke amarangamutima_CP Kabera ku mugeni warajwe muri sitade
    hhhhhh, police yacu rwose twabakundaga; ariko aha mwarengereye!! mujye mugira ubumintu; abazwi se ko mutabaraje muri stade. Imana ibahane nicyo abanyarwanda turi kubasabira; wowe se Kabera wee lo corona wayirqaye wayikuye he? ni akumiro koko.

  12. Abantu nibareke amarangamutima_CP Kabera ku mugeni warajwe muri sitade
    hhhhhh, police yacu rwose twabakundaga; ariko aha mwarengereye!! mujye mugira ubumintu; abazwi se ko mutabaraje muri stade. Imana ibahane nicyo abanyarwanda turi kubasabira; wowe se Kabera wee lo corona wayirqaye wayikuye he? ni akumiro koko.

  13. Abantu nibareke amarangamutima_CP Kabera ku mugeni warajwe muri sitade
    ndemeranya cyane na afande CP J B KABERA niba hashyizweho amategeko cyangwa amabwiriza aba agomba kubahirizwa na buri wese,kuko ntawuri hejuru y’amategeko.

  14. Abantu nibareke amarangamutima_CP Kabera ku mugeni warajwe muri sitade
    ndemeranya cyane na afande CP J B KABERA niba hashyizweho amategeko cyangwa amabwiriza aba agomba kubahirizwa na buri wese,kuko ntawuri hejuru y’amategeko.

  15. Abantu nibareke amarangamutima_CP Kabera ku mugeni warajwe muri sitade
    Ahubwo umuntu wafashe kiriya kemezo ni igikenya pe

  16. Abantu nibareke amarangamutima_CP Kabera ku mugeni warajwe muri sitade
    Ahubwo umuntu wafashe kiriya kemezo ni igikenya pe

  17. Abantu nibareke amarangamutima_CP Kabera ku mugeni warajwe muri sitade
    La police rwandaise ne sait pas ce qu’elle fait.Pourquoi s’attaquer à ceux qui font le mariage et fermer les yeux pour les longues files dans les gares et les attroupements dans les marchés ?? Le port correct du masque, la distanciation sociale et le lavage systématique des mains avec de l’eau et du savon(ou désinfection des mains) sont les seules mesures efficaces pour lutter contre le Covid-19.

  18. Abantu nibareke amarangamutima_CP Kabera ku mugeni warajwe muri sitade
    La police rwandaise ne sait pas ce qu’elle fait.Pourquoi s’attaquer à ceux qui font le mariage et fermer les yeux pour les longues files dans les gares et les attroupements dans les marchés ?? Le port correct du masque, la distanciation sociale et le lavage systématique des mains avec de l’eau et du savon(ou désinfection des mains) sont les seules mesures efficaces pour lutter contre le Covid-19.

  19. Abantu nibareke amarangamutima_CP Kabera ku mugeni warajwe muri sitade
    Ubu c ari ubukwe no gushyingura bitandukaniye he ko batari bazana umurambo muri stade ntiharabawuherekeza barenga 30 ahubwo biterwa nuwo ariwe nihanganishije abo bajyeni

  20. Abantu nibareke amarangamutima_CP Kabera ku mugeni warajwe muri sitade
    Ubu c ari ubukwe no gushyingura bitandukaniye he ko batari bazana umurambo muri stade ntiharabawuherekeza barenga 30 ahubwo biterwa nuwo ariwe nihanganishije abo bajyeni

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *