Meya wa Kampala, Lukwago yituye hasi mu misa yo gusabira Mgr. Lwanga

Sangiza iyi nkuru

Hari amakuru avuga ko Meya w’Umujyi wa Kampala, Erias Lukwago yituye hasi ubwo yari yitabiriye misa yo gusabira Musenyeri wa Kampala, Dr Cyprian Kizito Lwanga wapfuye azize umutima.

Bimwe mu bitangazamakuru muri Uganda biravuga ko ku wa Mbere tariki 5 Mata 2021, Lukwago wari wicaye mu banyacyubahiro muri uwo muhango, yituye hasi, ahgasohorwa anyuze mu cyanzu cy’abapadiri, arandaswe n’abantu babiri.

Uyu mugabo umaze igihe ayoboye Umujyi wa Kampala, bikekwa ko yaba yagize ikibazo cy’isukari gusa ntihazwi aho yahise ajyanwa n’ubwo abo mu muryango we cyangwa abo bafatanyije kuyobora, ntacyo baratangaza.

Ntiharamenyekana icyateye iki kibazo gusa Lukwago yari aherutse kujya kwivuriza hanze y’igihugu ku ndwara itaramenyekanye.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *