Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya Imana, Aline Gahongayire afatanyije na Serge Rugamba basubiyemo indirimbo ya Alex Dusabe yitwa âUmwami Yesuâ.
Gahongayire yatangaje ko yasubiyemo iyi ndirimbo kubera ko ayikunda cyane. Ati âIndirimbo yanditswe na Alex Dusabe imaze imyaka isaga icyenda. Ni indirimbo nakunze kera ndi muto hanyuma negera Alex Dusabe nkâumuntu wâumunyabigwi mu muziki musaba ko nayikora arabyemera. Ni indirimbo ifite ubutumwa bwâibihe byose.â
Reba iyi ndirimbo
Uyu muhanzikazi yemeza ko yageze aho akabona bidakwiriye ko yakora iyi ndirimbo wenyine ahitamo kwifashisha Serge Rugamba basanzwe bakorana mu buzima bwa buri munsi mu bijyanye na muzika.
Ati â Impamvu ariwe nahisemo turakorana cyane. Ino ndirimbo nshaka ko iba inzira yâImana yâuko abantu bongera kuryoherwa nâagakiza.â
Aline gahongayire , uretse kuririmba azwiho kuba ari umuhanzi ukunda gukorana nâabahanzi batandukanye, akaba akunze no gufasha abantu babaye , mu 2018 uyu muhanzikazi yatangije ibitaramo yise âIneza Tourâ byari bifite intego yo guhimbaza Imana no gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye binyuze mu Muryango ââIneza Foundationâ.
Serge Gasasira Rugamba bakoranye asanzwe ari umuhanzi wâumuhanga ndetse ni nâumucuranzi wa Piano, anafasha abantu mu bijyanye nâimiririmbire.


