Abageni barajwe muri sitade bakomeje gukusanyirizwa inkunga

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 5 Mata 2021 ni bwo Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro abantu 57 bari batashye ubukwe barimo kwiyakira, barimo umusore n’umugeni we bari bambaye agatimba, maze barazwa muri sitade ya IPRC Kicukiro bazira kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Amafoto y’aba bose yatangiye gusakara ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ry’iyo tariki, gusa abenshi bazikoresha bababazwa bikomeye n’uyu mugeni wahawe iki gihano yambaye aka gatimba, bashinja Polisi kubura ubumuntu no kutita ku gaciro ubukwe buhabwa mu muco nyarwanda, n’ubwo Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera we yavuze ko mu gutanga ibihano nta marangamutima akwiye kubamo, kandi nta vangura.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko ijoro ry’umunsi aba bageni bakoreyemo ubukwe, ryagombaga kuba intangiriro y’ibihe byabo by’ukwezi kwa buki, bagahamya ko kuba bararimaze baraye rwantambi, byabateye igikomere kitazasibangana mu mateka y’urushako rwabo, bikaba byanashoboka ko byagira ingaruka no ku rubyaro rwabo.

Mu rwego rwo kugerageza gusibanganya iki gikomere, uwitwa Lucy Nshuti Mbabazi yatanze igitekerezo cy’uko aba bageni bakusanyirizwa inkunga yo kubafasha kurara ijoro rimwe muri hoteli nziza. Ati: “Kumara ijoro ry’ubukwe muri sitade ntibikwiye. Nimureke dufashe aba bageni kurara muri hoteli nziza, kugira ngo tubibagize ibyabaye.”

Igitekerezo cya Mbabazi cyakiriwe neza n’abandi ndetse bamushimira kuba yagize umutima wo gufasha aba bageni, ari nako bamusezeranya kumushyigikira.
Mu gushyira mu bikorwa igitekerezo cya Mbabazi, uwitwa Bamusananire Patience yatangiye gukusanya inkunga yo gufasha aba bageni, yifashishije urubuga Save Plus.

Kuri uru rubuga, Bamusananire yanditse ati: “Nk’uko twese tubizi, aba bageni baraye muri sitade. Hari uwo byagora gukira ibikomere byo kunyura muri ibyo bihe byo kumara ijoro ry’ubukwe no kuzengurutswa muri sitade.[…] Bakwiye ibihe byiza byo kubomora ibikomere banyuzemo. Twese hamwe, twabakorera ikintu cyiza. Buri ngano y’inkunga irakirwa.”

Bamusananire afite intego yo gukusanya inkunga y’amafaranga y’u Rwanda (FRW) miliyoni 1.5, nyuma y’igihe kitageze ku munsi, hamaze gutangwa arenga 450,000 FRW.

Mu bashyigikiye igitekerezo cya Mbabazi, harimo na Onomo Hotel; hoteli y’inyenyeri eshatu iherereye mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Yemeye gucumbikira aba bageni ijoro rimwe ku buntu. Yagize iti: “Onomo Kigali irashaka kubacumbikira ijoro.”

Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka w’2020, Nishimwe Naomi n’abandi bakobwa babiri bose hamwe bahuriye mu itsinda ‘Mackenzies’ na bo bemereye aba bageni imyambaro. Ubusanzwe aba bakobwa bafite iduka ricuruza imyenda ryitwa Zöi Design.

Gahunda yo gukusanyiriza aba bageni inkunga iracyakomeje, abenshi mu bari kubikora bemera ko koko batubahirije abageni batubahirije amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, gusa ngo ntibakabaye hahanwa muri ubu buryo.

Amabwiriza yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda nk’uko byashimangiwe na CP Kabera, yo avuga ko ubukwe butagomba kurenza ababwitabira 20, ko kwiyakira (reception) bitemewe.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Abageni barajwe muri sitade bakomeje gukusanyirizwa inkunga
    Aho kubaha amafaranga mubahe umutima wo kumbwira amabwiriza.

  2. Abageni barajwe muri sitade bakomeje gukusanyirizwa inkunga
    Aho kubaha amafaranga mubahe umutima wo kumbwira amabwiriza.

  3. Abageni barajwe muri sitade bakomeje gukusanyirizwa inkunga
    Ubwo se ejo niharamuka hagize abandi babikora nkana na bo bazakusanyirizwa impimbazagihano? Mu mategeko nta marangamutima!

  4. Abageni barajwe muri sitade bakomeje gukusanyirizwa inkunga
    Ubwo se ejo niharamuka hagize abandi babikora nkana na bo bazakusanyirizwa impimbazagihano? Mu mategeko nta marangamutima!

  5. Abageni barajwe muri sitade bakomeje gukusanyirizwa inkunga
    Ese barabakusanyiriza inkunga hari uburwayi cyangwa ubukene kurara muri stade byabateye.
    Ko ahubwo bari banafite umurengwe abantu bakoze ibirori nka biriya muri Covid.
    Yego bagize ibyago barazwa muri stade ku munsi wabo w’amateka ariko rwose nta yindi nkunga bakeneye.
    Nta nubwo tuzi uko umufuka wabo uhagaze.
    Iyo nkunga muyikusanyirize abagizweho ingaruka na Covid.

  6. Abageni barajwe muri sitade bakomeje gukusanyirizwa inkunga
    Ese barabakusanyiriza inkunga hari uburwayi cyangwa ubukene kurara muri stade byabateye.
    Ko ahubwo bari banafite umurengwe abantu bakoze ibirori nka biriya muri Covid.
    Yego bagize ibyago barazwa muri stade ku munsi wabo w’amateka ariko rwose nta yindi nkunga bakeneye.
    Nta nubwo tuzi uko umufuka wabo uhagaze.
    Iyo nkunga muyikusanyirize abagizweho ingaruka na Covid.

  7. Abageni barajwe muri sitade bakomeje gukusanyirizwa inkunga
    umurengwe wica nkinzara……….harya aka karindi kose nukwerekana gupinga leta?

  8. Abageni barajwe muri sitade bakomeje gukusanyirizwa inkunga
    umurengwe wica nkinzara……….harya aka karindi kose nukwerekana gupinga leta?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *